Ubutegetsi muri Kenya butangaza ko bwamenye agatsiko karimo abayobozi, abo mu nzego z’umutekano n’abashinzwe abinjira n’abasohoka binjiye mu mikoranire yatumye Abanyakenya barenga 1000 bajya kurwana mu ntambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Byavuzwe ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, ubwo hasuzumwaga raporo ku icuruzwa ry’abantu y’Urwego rw’Iperereza n’Urwego rushinzwe Uburenganzacyaha.
Depite Kimani Ichung’wah wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yavuze ko hari imikoranire y’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo; abashinzwe umutekano, iperereza, abinjira n’abasohoka ndetse nn’abadipolomate bari mu mayeri yo kujyana abaturage kurwana mu ntambara.
Ati “Ambasaderi wacu i Moscow akwiriye kumenya abashinzwe umutekano bakorana n’abo banyabyaha. Ambasade yacu ikwiriye kuba aho Abanyakenya babonera ubuhungiro si aho kunyunyuzwa.”
Uyu mudepite yavuze ko babonye amakuru ko Abanyakenya 1000 barwanira u Burusiya mu ntambara na Ukraine, abenshi barijejwe amafaranga n’ubwenegihugu.
Abenshi mu bajyiye kurwana barimo abahoze mu nzego z’umutekano ndetse n’abasivili badafite akazi. Aba bemererwa umushahara ungana Ksh.350,000 arenga ibihumbi 397 mu manyarwanda ku kwezi.
Abanyafurika ni bamwe mu bari kwifashishwa mu ntambara imaze imyaka ine ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Haherutse gusohoka raporo ivuga ko Abanyafurika 1,417 baturuka mu bihugu 35 ari bo bamenyekanye abenshi bakaba bari ku ruhande rw’u Burusiya.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
