Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatumijeho inama iri bumuhuze na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine n’abandi bategetsi bo mu Burayi ngo baganire ku mushinga Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yateguye ngo harangizwe intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Iyi nama irabera i Londres mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025.
Uretse Zelensky na Keir Starmer bari buyitabire, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Chancelier w’u Budage Friedrich Merz nabo bari bwitabire.
Ku murongo w’ibiganirwaho ni, ugusuma ingingo z’umushinga w’amahoro wakozwe na Perezida Donald Trump ngo uhagarike intambara igiye kumara imyaka ine ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.
Muri uyu mushinga wa Trump ugizwe n’ingingo 28, zirimo guhagarika imirwano burundu, kuba Ukraine yahagarika kugenzura ibice byose yambuwe n’u Burusiya birimo Donetsk, Luhansk n’ikirwa cya Crimea no kugendera kure igitekerezo cyo kujya mu Muryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ibyo ibihugu by’inshuti na Ukraine byafashe nko ‘kubishora mu kugaragaza ko byatsinzwe n’u Burusiya, bikaba byaranze uwo mushinga.’
Perezida Trump ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, yavuze ko yababajwe na Volodymyr Zelenskyy, kuko atarasoma inyandiko y’umushinga w’ayo masezerano.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru yagize ati “Navuga ko nababajwe n’uko kugeza mu masaha make ashize Perezida Zelenskyy atarasoma umushinga.”
Zelensky aherutse kuvuga ko mu Cyumweru cyashize u Burusiya bwagabye ibitero 1600 bya drones na Misire zirenga 70, ko bityo Perezida Vladimir Putin nawe atagaragaza ubushake bw’amahoro.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW