Abanyabugesera basabwe kongera ubwizigame muri EjoHeza

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Faustin Munyazikwiye

Abaturage b’Akarere ka Bugesera barasabwa kurushaho kwimakaza umuco wo kwizigamira no kongera ingano y’ubwizigame, bakabikora mu buryo buhoraho binyuze muri gahunda ya EjoHeza.

Ibi byagarutsweho ubwo muri aka karere hatangizwaga Icyumweru cyahariwe Umujyanama, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026.

Iki cyumweru kizasozwa ku wa 28 Gashyantare cyatangirijwe mu Murenge wa Mwogo, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga, serivisi nziza, iterambere ryihuse.”

Ni icyumweru kigamije kumva no kuganira ku bibazo bitandukanye biri mu baturage, no kubashishikariza gahunda za Leta.

By’umwihariko, muri iki cyumweru, abaturage barakangurirwa gukomeza kuzigamira iza bukuru bagifite imbaraga zo gukora, binyuze muri gahunda ya EjoHeza.

EjoHeza ni ubwizigame bw’igihe kirekire bwakira buri muntu wese yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda.

Ubwo bwizigame bukorwa ku bushake bugafasha abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bitandukanye kwizigamira by’igihe kirekire.

Nubwo bimeze bityo, usanga benshi mu baturage batarakangukira kuzigamira iza bukuru, ibintu biteye impungenge ku hazaza habo mu gihe bazaba batagishoboye gukora.

Hari n’abaturage bataka ko basabwa uwo musanzu wa EjoHeza ku ngufu, aho ngo bategerwa ku bakoresha babo mu gihe cyo guhembwa cyangwa iyo basaba serivisi mu nzego z’ubuyobozi.

Dushimimana Justine wo mu Murenge wa Mwogo ni umwe mu bihutiye kwitabira gahunda ya EjoHeza, avuga ko ari inyungu ku muturage kuko izamugoboka igihe azaba ageze mu zabukuru cyangwa ahuye n’ibyago.

Aganira na UMUSEKE, yagize ati: “Ndashima ubuyobozi bwadutekerereje iyi gahunda, bukagena uko amasaziro y’abakuze yaba meza, bwarebye kure cyane; nzahora mbuvuga ibigwi!”

Bucyesusenge Martin we asaba ubuyobozi ko, mu cyumweru cy’umujyanama n’indi minsi, bwashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kumva ko amasaziro meza agendana no kuyateganyiriza.

Ati: “Kuko iyo umuntu ashaje hari igihe aba atakibasha kujya guca inshuro; iyo yizigamiye muri Ejo Heza, ibasha kumurwanaho. Abayobozi begere abaturage babibashishikarize neza, kuko hari benshi batabyumva.”

Abaturage bibukijwe ko ejo heza hategurwa hakiri kare

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Faustin Munyazikwiye, ashimangira ko bafite intego yo kongera abanyamuryango, ariko by’umwihariko banabashishikariza kongera ubwizigamire bwabo.

Ati: “Icyo turimo gushishikariza abaturage ni ukugira ngo bakomeze bongere ubwizigame, dukomeze dutere imbere.”

Yemeza ko abayobozi bagomba kwegera abaturage no kubereka inyungu bavana mu gushyira mu bikorwa gahunda nziza za Leta, harimo na EjoHeza.

Ati: “Tudashishikarira gusa kujya mu myanya y’imbere, ahubwo twereke abaturage icyo bizabamarira mu minsi iri imbere, batangiye kujya mu zabukuru.”

Mu bindi, Munyazikwiye yibukije abaturage kwishyura Mituweli, imisoro n’amahoro, kwita ku miturire n’isuku, no kurwanya amakimbirane, imirire mibi n’igwingira mu bana.

Gufungura konti muri ‘EjoHeza’ bikorerwa kuri telefoni. Umuntu akanda *506# ku mirongo ya MTN na Airtel cyangwa agasura urubuga www.ejoheza.gov.rw.

RSSB ivuga ko yungukira buri munyamuryango wa EjoHeza ku mwaka amafaranga angana na 12%, kandi izo nyungu zidasora, kandi na ya nyungu ikazamwungukira indi nyuma y’undi mwaka (icyo bita compounding).

Abajyanama bazumva ibibazo biri mu baturage no kubashishikariza gahunda za Leta.

Inama Njyanama ya karere yanashimiye imirenge yahize indi mu kugira Inama Njyanama z’Imirenge zifite imikorere myiza

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Faustin Munyazikwiye
Abaturage basabwe gusigasira ibyagezweho no guhesha ishema Bugesera

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Bugesera

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *