Karisimbi Events itegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda, igiye guhuriza hamwe abanyabigwi mu muziki nyarwanda mu bitaramo bizenguruka igihugu cyose byiswe ‘Ubutwari Tour 2026’.
Ni ibitaramo bizaba mu kwezi k’ubutwari, kwatangiye ku wa 04 Mutarama, bizasozwa hazihizwa Umunsi w’Intwari ku wa 01 Gashyantare 2026.
Ibi bitaramo bizanyura mu Ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere’.
Bizatangirira mu Karere ka Nyanza ku wa 17 Mutarama, i Nyagatare ku wa 23, mu Karere ka Musanze ku wa 24, i Rubavu ku wa 30, mu gihe ku wa 31 Mutarama bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Ku ruhembe rw’imbere, abanyabigwi Mariya Yohani, Muyango na Sophia Nzayisenga bazasusurutsa Abanyarwanda muri ibyo bitaramo.
Abarimo kandi abahanzi bakiri bato bazahabwa rugari maze nabo bashimangire indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’urukundo rw’igihugu binyuze mu muziki n’umuco nyarwanda.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Mariya Yohana avuga ko ibi bitaramo bizaba bigamije gushimira Inkotanyi na Perezida Kagame wari uziyoboye mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati: “Ni ugukunda igihugu; ku rundi ruhande, ni uguha icyubahiro abana bavuye aho bari, bakiyemeza guhara amagara no gutanga ubuto bwabo bakaba baraduhaye u Rwanda.”
Avuga ko u Rwanda rwari rwaguye mu rwobo, ariko ubutwari bw’Inkotanyi butuma rwongera kuba igihugu cyemye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati: “Ni ikintu tugomba kutibagirwa; uwo uzabyara ukazabimwigisha, nk’uko natwe aho tugeze aha tubikangurira abana n’abandi batabyumva, kandi abato mwabonye urugero.”
Avuga ko gutaramira Abanyarwanda bo mu Ntara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali babyiteguye neza n’ishyaka ryinshi.
Mugisha Emmanuel, umuyobozi wa Karisimbi Events, avuga ko ishyaka ari ryo ndangagaciro y’ubutwari, kandi ko bugomba gutozwa abato, bikaba umurage n’umusingi wo kubaho k’u Rwanda.
Avuga ko ibitaramo bitazibanda gusa ku muziki, kuko bizanajyanirana n’ibiganiro n’ibikorwa by’umuco bigaruka ku mateka y’u Rwanda, ku ruhare rw’Intwari mu rugendo rwo kubohora igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kwinjira muri ibi bitaramo bigamije kwimakaza indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari ni ubuntu.
CHENO iherutse kubwira itangazamakuru ko kwizihiza Umunsi w’Intwari ari gusigasira umuco w’Abakurambere no gushimangira indangagaciro z’ubutwari zabaye ishingiro ry’u Rwanda.
Yagize iti: “Ni ugusigasira umuco w’Abanyarwanda dukura ku bakurambere bacu, tukubakira ku muco nyarwanda ibikorwa by’ubutwari tukabiraga abakiri bato kugira ngo bazabikomeze.”
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, ukaba ari umunsi watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nubwo ibikorwa by’ubutwari byahozeho no mu Rwanda rwo hambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW