Ikipe ya Alpha FC ikina muri Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya kabiri, igiye kugurwa n’abashoramari bakomoka muri Sudani.
Iyi kipe yashinzwe na Harerimana Charles mbere gato ya 2020, ubu yamaze kugurishwa abashoramari bo muri Sudani.
Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye UMUSEKE, yavuze ko aba bashoramari bamaze igihe bifuza kugura Alpha FC ndetse biri mu nzira nziza ariko bitararangira.
Ati “Kuva mu mwaka ushize w’imikino, bari barimo kurambagiza ikipe. Bafite inzozi zo kugura ikipe mu Rwanda ariko ntibirakunda.”
Yakomeje agira ati “Patrick Namenye ni we wabazanye ariko kwegukana ikipe nta bwo biragerwaho.”
N’ubwo Harerimana avuga ibi ariko, amakuru yandi UMUSEKE wamenye, avuga ko Alpha FC yamaze kugurwa, igisigaye ndetse kiri gukorwa, ari ugushyira ku murongo impapuro zose zibemerera guhabwa uburenganzira busesuye bwo kuri iyi kipe.
Umuyobozi Mukuru wa Radio ya SK FM, Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, ni we wabaye umuhuza hagati y’aba banya-Sudani n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Abatoza batatu bahise basezererwa, barimo Uwimana Abdul ‘Gakara’ wari umutoza mukuru n’uwari umwungirije ndetse n’uwatozaga abanyezamu, bahita basimburwa n’abandi barimo uzwi ku izina rya ‘Kanoute’ wagizwe umutoza mukuru ndetse baha akazi umwungiriza we na Ramadhan utoza abanyezamu wavuye muri La Jeunesse FC.
Iyi kipe yagumanye Olivier usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ariko amakuru avuga mu mwaka utaha, ikipe izaba ifite intego zagutse zirimo kuzaza mu makipe ane ya mbere.
Andi makuru avuga ko indi mpamvu nyamukuru yatumye aba banya-Sudani bagura iyi kipe, ari ukugira ngo bajye bayicishamo abandi bakomoka muri iki gihugu kugira ngo bashakirwe amakipe muri za Shampiyona zikomeye zo hanze y’u Rwanda.
Mu itsinda rya A muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Alpha FC iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota umunani mu makipe 10 ari muri iri tsinda. Iyanganya na Addax SC ya nyuma zigatandukanywa n’umwenda w’ibitego zinjijwe.

UMUSEKE.RW
