UPDATED saa 22h11: Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan yabwiye UMUSEKE ko abantu babiri bamaze gufatwa bashinjwa kugira uruhare mu icuruzwa ry’inzoga zitemewe zaviriyemo urupfu rw’abantu bane.
Ati: ”Nibyo koko RIB yatangiye gukurikirana umugabo n’umugore kugira ngo harebwe uruhare rwabo mu rupfu rw’abo bantu.”
CIP Hassan avuga ko hari abandi bantu babiri bari mu Bitaro bakaba bari mu mubare w’abanyoye iriya nzoga.
Abafashwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Rukoma mu gihe iperereza kuri iki cyaha ryatangiye.
Inkuru yabanje
Kamonyi: Abagabo batatu basangiye izonga bayisomyaho umwana mutoya wari kwa Nyirakuru, bose bamaze gupfa.
Urupfu rw’aba bantu rwabereye mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gisheshe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi.
Aba bantu bose uko ari bane bapfuye mu minsi ibiri kuko kuva taliki ya 29 Ukuboza, 2025 saa sita za ku manywa (12h00 p.m) aribwo uwitwa Kagaba Eric ari na we wari wenze iyo nzoga yahise apfa.
Uwa kabiri wari wasangiye inzoga na Kagaba aza gupfa saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuri iyo tariki ya 29/12/2025.
Uwa gatatu yaje gupfa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30/12/2025, mu gihe uwa kane, umwana mutoya wari waje gusura Nyirakuru abo bagabo bamusomya ku nzoga na we yaje gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yemeje inkuru y’urupfu rw’aba bantu, avuga ko Kagaba Eric wapfuye bwa mbere yari afite akabari katazwi kenga inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko yashakishwaga kugira ngo asobanure iby’izo nzoga mu buyobozi.
Ati: ”Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tujyayo.”
Gitifu Mandera avuga ko kugeza ubu nta myirondoro y’abapfuye bandi barabona usibye uwa Kagaba Eric babashije kumenya.
Cyakora bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko inzoga aba bantu basangiye ishobora kuba yahumanyijwe n’abantu bataramenyekana, kuko yahitanye uwayenze.
Abo baturage bavuga ko Kagaba Eric akimara gupfa umuryango we wabanje kubiceceka kubera gutinya ko inzego zikurikirana ikibazo.
Gitifu w’Umurenge avuga ko hari undi muntu bajyanye mu Bitaro bya Remera Rukoma wasogongeye kuri iyo nzoga.
UMUSEKE wamenye ko mu bandi bapfuye harimo Hagenimana Terance yapfuye kuri uyu wa Kabiri, Ishimwe Cedrick w’Imyaka 22 y’amavuko na we yapfuye uyu munsi, Cyizere Aimé Bruno w’imyaka 3 y’amavuko yapfuye saa moya z’ijoro ku wa Mbere tariki 29/12/2025.
Bagiye bababara mu nda, bajya kwivuza bya kinyarwanda ntibakira. Harimo gushakishwa abandi baba barasangiye na bo iriya nzoga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
Cyamamare birandenze neneho nangeniho mperereye ariko amakuru mfite nuko iyonzoga yabaya riyarozwe numwe mumuryango rega muriture zirimuri rukoma ziratumaraho abantu
Nese cyamama nkawe uhererereyo urumva abaturage bavugako yarozwekoko cyangwa niza nzoga zi nkorano tubwire.
Yooo disi abobantu barababaje. Cyamama maze imitsi nkukuri kirana ariko ndashaka nkubaze imwaka ufite kandi niba urumusore.
Eric we amakuru mfite nayo. nawe Diane imwaka ni 20 ndumusore.
Ibini Ibintu Birababaje Kuko Kugirango Abantu Bane Bapfe Bishweninzoga Birababaje Kuko Ntabwo Ari
EBORA Cyangwase COVID 19 Byabishe Icyabishe Bagishakire Muriyonzoga Banyweye . Ariko CYAMAMARE Nkumuntu Uhatuye Udushakire Namakuru Kuyumwana Wimyaka Itatu Basomeje Kunzoga Kuko Uyumwana Yabirenganiyemo Kuko Impamvu Yabirenganiyemo Umwana Urimunsi Yimyaka 18 Ntiyemerewe Kunywa Inzoga .
Nihanganishije Imiryango Yababuze Ababo Bakomezekwi Hangana Imana Ibakire Mubayo Baruhukire Mumahoro .
Njyewe Seventy Info@Email.com Nkunda Gusoma Kinyamakuru Umuseke
– Icyamamare
– Diane
– Eric
Ndabakunda Cyane Muzagire Umwaka Mushya Wa 2026 .
Seventy umuntu agushaka yakubona ute comment zawe zirubaka kabisa?
Ni abandi bacuruza inzoga ziteme bashakijwe ,kuki ubuyobozi buvugako bwari bwaramubuze ngo yisobanure Kandi atuye aho yakoreraga inzoga zitemewe ahubwo hari ababakingira ikibaba
Mpanimero yawe cyamama
Urazi shakira iki Diane we?
umugoroba mwiza muvandi!
Neneho amakuru mazekumenya nuko banyakwigendera inzoga bankweye yaririmo supaguru.
Icyamamare Wakoze Kudukurikiranira Iyinkuru . Turagushimiye . Ugire Umwakamushya Wa 2026 .