Rusizi: Abantu bafite ubumuga bagaragaza ko bagihezwa mu byiciro bitandukanye.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025, ubwo u Rwanda rwifanyaga n’isi kwizihiza munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza”.
Bamwe mu baganirije UMUSEKE, bavuga ko mu miryango bakomokamo ndetse no muri sosiyete hari aho bafatwa nk’abadafite ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye.
Musafiri Venuste avuga ko hakiri ihezwa ryo mu mitekerereze bagafatwa nkaho atari abantu.
Ati “Twebwe abafite ubumuga ikintu kikitbangamiye ni ihezwa ryo mu mitekerereze n’imyumvire y’abantu ibaganisha ko abantu bafite ubumuga atari abantu bagira icyo bashobora, nko kwiga no kugira uburenganzira ku mitungo yo mu miryango.”
Uwimana Josee ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, yavuze ko kubera gutoteza umwana we no kumuheza byatumye yimuka aho yari atuye.
Ati “Hari igihe umwana wange yabaga ari kumwe n’abandi bana yicaye, bakamukubita. Si abana gusa n’abantu bakuru bara bikoraga bakambwira amazina mabi, ngo nabyaye ikidebire bikambabaza byatumye nimuka aho nari ntuye.”
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruszi, Dr.Uwizeye Odette, mu butumwa yahaye abaturage muri rusange yabasabye kumenya ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga, kuko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, yizeza abafite ubumuga ko ubuyobozi butazabatererana buzakomeza kubaba hafi.
Ati “Kuba umuntu afite ubumuga ntabwo bigaragaza ko adashoboye. Buri wese afite icyo yashobora ngo yiteze imbere, abafite ubumuga bari mu nzego nkuru z’igihugu cyacu, nk’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntituzahwema kubaba hafi.”
Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ni ngarukamwaka, wizihizwa ku itariki 13 Ukuboza buri mwaka, washyizweho n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1992, hagamije kumvikanisha ibibazo abafite, kugaragaza ko na bo bashoboye, kubaha amahirwe angana n’ay’abandi, kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza mbere uburenganzira n’imibereho myiza yabo.
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibararurishamibare, NISR igaragaza ko mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2022, mu karere ka Rusizi hagaragaye abantu bafite ubumuga kuva ku myaka itanu y’amavuko kuzamura 14,773 , ni hafi 4% by’abaturage b’aka karere, hatabariwemo abana bari munsi y’imyaka itanu.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.