Nibura abantu 44 baguye mu birori bijyanye no kwemera Imana ubwo habaga umubyigano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Israel.

Abarenga 150 bakomereke muri iriya mpanuka yabaye ku bantu bari bitabiriye ibirori byo gusenga no kubyina byitwa Lag B’Omer festival, biba buri mwaka ku musozi witwa Meron.
Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibyabaye ari ikiza gikomeye, avuga ko akomeza gusengera abakomeretse.
Ibihumbi by’Abayahudi bafite ukwemera kw’idini ya Orthodox bari muri biriya birori bya mbere byitabiriwe n’abantu benshi kuva haduka icyorezo cya Coronavirus.
Amabwiriza menshi yo kwirinda icyorezo yakuweho muri Israel nyuma yo gukingira abaturage, gusa inzego z’ubuzima ziracyaburira abaturage ko Covid-19 igihari.
Mbere amakuru yavugaga ko ahagenwe abantu bicara haje kugira ikibazo ibyuma birahirima, ariko inzego z’ubutabazi zavuze ko impanuka yatewe n’umubyigano wabaye saa saba z’ijoro (1:00 a.m) muri Israel ku isaha mpuzamahanga ya GMT hari saa 22h00.
Nibura abantu 150 bakomerekeye muri iriya mpanuka nk’uko byemejwe na Magen David Adom ukuriye ibikorwa by’ubutabazi.
Abantu 38 bahise bapfira aho impanuka yabereye, abandi batandatu bazize ibikomere.
Perezida wa Israel Reuven Rivlin yanditse kuri Twitter ko yababajwe n’impanuka, ndetse akaba ari gusengera abakomeretse.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Iyo mpanuka yabaye ni UMUBYIGANO (stampede/bousculade) w’abantu bali bagiye gusenga.Birababaje kuba abantu babyigana kandi bagiye gusenga.
Le 24/09/2014,abagiye gukora umutambagiro I Maka,barabyiganye hapfa abantu bagera kuli 2431.Gusa kujya gusengera I Maka cyangwa I Kibeho,sicyo cyerekana ko Imana ikwemera kurusha abandi.Nkuko bible ibyerekana,ntabwo Imana yemera amadini yose.Muli Matayo 7:13,14,Yezu yerekanye ko INZIRA (cyangwa amadini) ajyana abantu kurimbuka ari manini kandi anyuramo abantu nyamwinshi.Yerekana ko idini ijyana abantu ku buzima bw’iteka inyuramo “abantu bacye”,kubera ko iruhije.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.Bible yerekana ko ku munsi w’imperuka,Imana izarimbura amadini y’ikinyoma yose,hamwe b’abayoboke bayo.Niyo mpamvu idusaba “kuyasohokamo” hakiri kare.Ayo madini yose y’ikinyoma yitwa Babuloni Ikomeye (Babylon the Great)