Abana batatu bo mu muryango umwe mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, Akagari Nyakabungo, mu Mudugudu wa Burambira, bishwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade ubwo bari gutashya mu ishyamba.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yahamije aya makuru avuga ko abana bapfuye ari abo mu muryango umwe, barimo w’imyaka 16, uwa 13 n’uw’itanu.
Meya Nzabonimpa yabwiye Mama Urwagasabo ko bari kumwe n’ababyeyi babo bari mu murima ariko bo bakaba bari bagiye gushaka inkwi mu ishyamba riri hafi aho ariho basanze icyo gisasu.
Ati “Bari baherekeje umubyeyi , we yari mu murima mu by’ubuhinzi busanzwe, hanyuma bo bajya gutashya inkwi mu ishyamba, ubwo rero ni aho bagisanze.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri ako gace hahozemo ikigo cya gisirikare cyabagamo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda (Ex-FAR), ko kandi ari ibi bice byegereye umupaka ndetse byanamazemo intambara iminsi.
Ati “Twese igihe tubonye ikintu tutazi tujye tugisha inama. nk’igice cyegereye umupaka ibisasu bijya biboneka turabibona, hari inzego zishinzwe kubitegura cyanga bakabituritsa.”
Bakishi nzagaho bakubaza iki
Twikomereze ushaka akazi wabwira
Uri mu bi. Utanga akazi bwoko ko ahubwo ubwo ushaka abo wiba.
Ariko nubwo wiyita icyamamare mbona waramamaye mubugoryi comment zawe nubugoryi gusa
Yengo nyakwigendera we weho zitarubugoryi mbona uzasara numusazi atinyanyina twikomereze muntu ushaka akazi wabwira muriyimitsi mikuru tubafitiye poromo tsiyo.
Ubwoweho urakagira ntiwakabuze wagiye ureka kubeshya
Mbega Akaga Numubabaro Ingorane Na Gahinda Uyumubyeyi Arababaje Abana Batatu Bomumuryango Umwe Kwicwa Nigisasu Nuko Aba Ari Abana Bataribazi Ibyo Aribyo Gusa Ababyeyi Bigishe Abanababo Kwirinda Gukinisha Ibyobabonye Batazi Gusa Biteye Agahinda Uyumuntu Wabuze Abe Akomeze Kwihangana . Ababuze Ubuzima
Imana
Ibakire
Mubayo
Baruhukire
Mumahoro .
CYAMAMARE WE ! Ntukishime Kubababaye Abantu Twese Tubabajwe Nababana Babuze Ubuzima . Niba Ushaka Akazi Ntago Ugombakukabariza Kuriyinkuru Yagahinga . Kuko Ibyo Ntahobyababitaniye Nubushyinyaguzi .
Mbega inkuru ibabaje ,Imana yakire abo bana kandi ikomeze abasigaye
Gusa Leta yongere kujya yibutsa abantu ibimenyetso by’ibi bisasu cyane mu mashuri no mu nama zitandukanye , kugirango turushe ho kwirinda
Ariko ukonago arugushinya wanyu mvishenabi
Icya mbere uzajye kwiga kwandika, kuko imyandikire yawe ubwayo igaragaza ko utatanga akazi kuko nawe ukeneye kubanza kwiga kwandika no gusoma, icya kabiri @Sevent Info@Email.com arakoze kukubwira. NTugashinyagurire amafuti yawe mu nkuru nk’izi, bigaragaza ko utanazi igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka.
Nicya cyamamare cyanyu mukunda muribenshi ndashaka kubwira abantu mushaka akazi ko muriyi mitsi mikuru tuba fitiye igabanyirizwa rya 50%.
Mugisha we erega twize muntambara ya shikaramu.
Mbega inkuru ibabaje ,Imana yakire abo bana kandi ikomeze abasigaye
Gusa Leta yongere kujya yibutsa abantu ibimenyetso by’ibi bisasu cyane mu mashuri no mu nama zitandukanye , kugirango turushe ho kwirinda
Yooo mbega umuryango ubabaje imana ibakire mubayo. Ariko cyamama ubundi waduhaye nimero zawe ukaturangira akokazi.
Akazi akuyehe wap! gusa uriya muryango wihangane pe!