Abana 14 bagiye gushakirwa amakipe i Burayi

Biciye mu Irerero rya ‘Inspire Stars Academy’ rifasha abana kwiga umupira w’amaguru, abana 14 berekeje ku Mugabane w’Uburayi aho bagiye gufashwa kugaragaza impano zabo mu gukina ruhago.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, ni bwo aba bana babanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert wabasabye kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Aba bana uko ari 14, berekeje mu gihugu cy’u Budage aho bazava bakomereza mu Bufaransa. Aha hose bazaca mu igeragezwa mu makipe y’abato atandukanye kugira ngo abazashimwa bazahite bagumayo bafashwe gukuza impano zabo.

Umuhango wo guherekeza aba bana no kubifuriza amahirwe, warimo Umuyobozi wa ‘Inspire Stars Academy’, Nzeye Rodrigue n’abandi basanzwe bafatanya muri iri rerero ryitoreza muri Stade Amahoro no ku bibuga bya Zaria Court.

Rodrique yavuze ko aba bana batarengeje imyaka 17, bazaba mu Mujyi wa Munich mu Budage nyuma y’ubutumire bw’iri rerero rya ho ryitwa ‘DFI Football Interna’.

Aha bazahamara iminsi umunani hanyuma banace mu Bufaransa aho bazamara iminsi ibiri.

Mbere yo gufata indege, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi, yabibukije ko Igihugu kibashyigikiye kandi bakwiye kuzagaragaza impano bifitemo yo gukina umupira w’amaguru.

Aba bana biga mu bigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, barimo umunani b’Abanyarwanda, umwe ukomoka muri Éritrea, umwe wo muri Sudani, babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe ukomoka i Burundi n’umwe wo muri Éthiopie.

Muri aba bana kandi, umwe muri bo witwa Khalfan ufite imyaka 17 uzahita yerekeza muri Manchester United y’abato nyuma y’uko yujuje imyaka 18.

Uyu musore ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda [Papa we] n’undi ukomoka muri Tanzania [Mama we], azamara umwaka mu Budage, namara kuzuza imyaka 18 ahite ajya mu bato ba Manchester United yo mu Bwongereza.

Khalfan ukina mu gice cy’ubusatirizi, yaciye mu Irerero rya Dream Team Academy no mu rya Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa.

Umuyobozi wa Inspire Star, Nzeye Rodrigue yavuze ko ari ibyishimo kubona ubuyobozi bw’Igihugu bwatangiye kumenya ibyo bakora bakabishyigikira.

Nzeye yakomeje avuga ko intego y’iri rerero abereye umuyobozi, ari ugukomeza kuzamura impano z’abato no kubyaza umusaruro Siporo nk’uko Umukuru w’Igihugu yakunze kubyibutsa.

Inspire star Academy Rwanda ifite abana 197 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Bitoza buri munsi nyuma y’amasomo.

Bose hamwe ni 14 bagiye gushakirwa amakipe i Burayi
Byari ibyishimo kuri aba bana
Nzeye [ibumoso] uyobora Inspire Stars Academy na Muvunyi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo
Mbere yo kugenda bari bafite akanyamuneza
Muvunyi yashimiye abayobozi ba Inspire Stars Academy
Kapiteni wa bo yashimiye ababafashije bose kubona aya mahirwe
Umuyobozi Mukuru muri Minisports, yabanje kubaha impanuro
Bishimiye impanuro bahawe
Muvunyi nawe yateze amatwi aba bana
ni Irerero ryiganjemo abato
Umuyobozi wa Inspire Stars Academy, yashimiye Umukuru w’Igihugu ukomeza gushyigikira Siporo
Khalfan azahita akomereza muri Manchester United y’abatarengeje imyaka 19

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *