Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye gukodesha indi nyubako igezweho abakozi b’Umurenge bazakoreramo, kuko ibiro byabo bishaje cyane.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu mpera y’icyumweru gishize.
Meya Kayitare avuga ko inyubako y’Umurenge wa Shyogwe ishaje kandi ikaba itajyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.
Kayitare avuga ko usibye kuba iyi nyubako ishaje n’umubare w’abakozi bayikoreramo uruta kure ubushobozi bwayo.
Ati: ”Ntabwo twasaba abaturage gutura ahantu heza hari isuku, kandi inyubako y’aho dutangira serivisi isa nabi.”
Meya Kayitare avuga ko bagiye kwimura abakozi bose b’uyu Murenge basanzwe bakorera muri iyi nyubako bakabashakira indi nziza y’uwikorera bazakodesha.
Yongeyeho ati: ”Turimura aba bakozi mu gihe dutegereje ko hazubakwa ibiro bishya byagutse, kandi bijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Muhanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko icyemezo Akarere kafashe cyo kuvana abakozi b’Umurenge wa Shyogwe mu nyubako ishaje kibashimishije kubera ko uyu Murenge uherereye mu Mujyi, kandi abaza gusaba serivisi ari benshi.
Ati: ”Mu byatugoraga ni ugusezeranya abageni, kuko twatiraga Ikigo Nderabuzima cya Gitarama icyumba, twajyayo kikatubana gitoya.”
Gitifu Nsengimana avuga ko bafite ubutaka bunini buzajyaho inyubako nziza y’Umurenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imirimo yo kubaka inyubako y’Umurenge izatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2026 Akarere kamaze gutora Ingengo y’Imali.
Umurenge wa Shyogwe utuwe n’abaturage 34,000.
Bamwe mu bifuzaga gusezeranira ku biro by’Uyu Murenge wa Shyogwe banenga inyubako, ndetse n’icyumba bakirirwamo ko cyananirwaga kwakira ababagaragiye bamwe bagahagarara hanze.
Mu kwezi kwa Kanama 2024 nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye inyubako nshyashya bwubakiye abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Murakoze gukura abakozi ba Leta mu biza by’inzu ishajen’indi mirenge isigaye irebereho cyangwa yubakirwe bizatanga icyizere ko n’utugali tuzubkirwa