Abakozi babiri ba RMB bahamwe no kwakira indonke bitaga ‘agahene ka Noheli’

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse no gutanga ihazabu ku bakozi babiri b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB).

Abo bakozi  ni KANYANGIRA John na  NIYONGABO Richard bari mu itsinda rishinzwe gutanga impushya ku bigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kigo cya RMB .

Ni mu gihe RWOMUSHANA KAREMERA Augustin rwamugize umwere, rusaba ko ahita arekurwa.

Kanyangira John yari umukuru w’ishami rishinzwe kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro, naho yoherezwa, Rwomushana ni umukuru w’ishami rishinzwe isoko ry’amabuye y’agaciro, ishoramari n’igenamigambi.

Niyongabo Richard we yari ashinzwe amakuru yo mu ikoranabuhanga ajyanye n’amabuye y’agaciro.

Aba bareganwa n’abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro barimo RUBAZINDA Callixte, NDAGIJIMANA Jean Phillippe, HAKIZINSHUTI Jonas na KWIZERA Jean Bosco.

Ubushinjacyaha bwareze Kanyangira John na NIYONGABO Richard icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo bafite.

Rwomushana we Ubushinjacyaha bwamureze icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bagabo bagiye basaba indonke mu bihe bitandukanye.

Imiterere y’urubanza….

Mu iburanisha ryo ku wa 13 Werurwe 2026, urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasobanuye ko muri Kamena 2021, KANYANGIRA John, NIYONGABO Richard na RWOMUSHANA Karemera Augustin bashyizwe muri komite ishinzwe gutanga ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aba ngo nyuma yo gushyirwa muri ako kanama, batangiye kujya bahana gahunda n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro babaga basaba servisi zo guhabwa ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagahura, bakabizeza indonke ndetse na bo bakabemerera serivisi baba bari gusaba.

Mu Rukiko, KANYANGIRA John yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga nta ndonke yigeze yakira ngo kuko nta n’ububasha yari afite bwo gutanga ibyangombwa kuko ababitanga bari mu iteka rya Minisitiri ndetse avuga ko ku bijyanye n’umutungo afite inzitizi y’uko umuvunyi atigeze amubaza inkomoko y’umutungo kandi yarawumumurikiraga, avuga ko umutungo wose atunze awufitiye inkomoko.

NIYONGABO Richard  nawe yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko  nta ndonke yahawe kuko nta n’impamvu yari kuyihabwa kuko nta cyemezo yashoboraga gufata kandi agaraza ko imitungo atunze yose ayifitiye inkomoko.

RWOMUSHANA Karemera Augustin yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa asaba ko yarenganurwa ngo kuko nta kimenyetso cy’uko yakiriye indonke kandi ngo ikibanza bamurega agifitiye ibisobanuro.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Kanyangira yahawe amafaranga kuri telefoni angana na 200.000frw na bamwe mu bacukuzi b’amabuye kandi hakaba ubutumwa yandikiwe n’umucukuzi w’amabuye amubaza aho amuhera agahene ka Noheri bityo  byaba ari ibimenyetso bimuhamya icyaha cyo kwakira indonke.

Bwavugaga ko hari inyandiko z’ikoranabuhanga , ( Cyber Report) zagaragazaga  ko mu bihe bitandukanye kuva KANYANGIRA John yohererejwe na Ndagijimana Jean Philippe ufite Company yitwa Gamico Ltd, amafaranga kuri telephone ye inshuro enye, aho inshuro eshatu yagiye amwoherereza 50,000Frw, indi nshuro imwe amwoherereza 70,000Frw.

Bwanavugaga ko kuba hari ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  byahawe ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zasabwe zikanatwangwa mu bihe bimwe  kandi ko hari n’ubutumwa bagiye bandikiranwa bahana gahunda yo guhura, bakanamwizeza indonke nawe akabyemera.

Mu byangombwa byatanzwe harimo ibyahawe Gamico Ltd ya Ndagijimana Jean Philippe, ibyahawe Calliane Mines Ltd ya RUBAZINDA Callixte, ibyyahawe HAJOS Ltd ya HAKIZINSHUTI Jonas.

KANYANGIRA John n’abunganizi be bavuga ko icyaha aregwa atacyemera kuko ngo nta ndonke yakiriye cyane ko abo aregwa guha impushya nta bubasha yari afite kuko komite yo ku rwego rw’igihugu ari yo ikora isuzuma ryimbitse rya dosiye zisaba impushya.

Yavugaga ko nta ruhare yari kugira mu itangwa ry’impushya, ngo akaba atari gusaba indonke kandi nta servise yari gutanga.

KANYANGIRA John avuga ko amafaranga yagiye yakira atari indonke kuko igihe yayaherewe n’abacukuzi bari baramaze kubona impushya zibemerera gucukura.

Avuga ko amafaranga yahawe na NDAGIJIMANA Phillipe yari ayo gutera inkunga ikipe bakinagamo kandi ngo ikibishimangira n’uko yayoherezaga ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru.

Avuga kandi ko we, umugore we n’umwana bahembwa miliyoni 10 ku kwezi ku buryo atarya ruswa y’amafaranga ibihumbi 50. 000Frw ku ruhushya rw’amamiriyari.

KANYANGIRA John avuga kandi ko ubushinjacyaha bwashingiye ku butumwa yagiranye na KWIZERA Jean Bosco uhagarariye sosiyete yitwa DUMAC taliki 23 Werurwe 2023 aho yagishaga inama uburyo yabona tags, avuga ko amafaranga agaragara yamuhaye angana n’ibihumbi 200,000Frw yari intwererano y’ubukwe bwa murumuna we witwa MUGISHA Emmy, yohereje tariki ya 23 Mata 2024, kandi ko Tags DUMAC yasabaga zidatangwa na RMB.

Ibijyanye n’ubutumwa bw’agahene ka Noheri ,  yavuze ko budahuye n’indonke kuko NDAGIJIMANA Phillipe bakoranye kandi bari basanzwe ari inshuti kuburyo kumuzanira ihene ayikuye Gatsibo nta nenge irimo cyane ko nta Servisie yari kumuha.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko KANYANGIRA John na NIYONGABO Richard bahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke ariko badahamwa n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo,rubahinisha  gifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu .

Rwategetse ko Kanyangira atanga ihazabu ya 1,260,000Frw. Naho Niyongabo agatanga iy’ibihumbi 600 frw.

Ni mu gihe RWOMUSHANA KAREMERA Augustin, Urukiko rusanga  adahamwa n’ibyaha aregwa byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no kudasobanura inkomoko y’umutungo, rutegeka ko ahita arekurwa.

Abo bareganwa, urukiko na rwo rwabakatiye igifungo cy’amezi abiri n’igice ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 600 frw.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *