Abakozi babiri ba EGECOR – CREDOR bahitanywe n’inkangu bari mu kazi

Mu karere ka Ngororero ni mu ibara ritukura cyane

Ngororero: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, buvuga ko hari abaturage babiri bishwe n’inkangu undi  yamukomerekeje.

Mu bishwe n’inkangu harimo umubyeyi witwa Yamukujije Monique utabashije kumenyekana imyaka y’amavuko afite, hari kandi na Tuyizere w’imyaka 20 y’amavuko.

Inkangu yakomerekeje uwitwa Tuyizere Olivier w’imyaka 21 y’amavuko.

Gitifu w’Umurenge wa Muhanda Musabyimana Japhet yabwiye UMUSEKE ko aba bose bakoraga muri Kampani ishinzwe kubaka no gusana umuhanda.

Gitifu Musabyimana avuga ko uwo muhanda wahawe izina rya Kabaya – Muhumyo – Bweru akavuga ko mu mvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yamanuye inkangu igwira abakozi ba Kampani yitwa EGECOR – CREDOR babiri muri bo bahita bapfa, undi umwe arakomereka.

Ati: ”Mu bapfuye harimo umubyeyi umwe n’umusore, undi iramukomeretsa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko aho iyo nkangu yasanze abo bakozi barimo gutunganya inzira y’aho amazi y’imvura azajya anyura.

Ati: ”Twavuganye na Kampani tuyisaba ko ibijyanye n’imihango yo gushyingura ba Nyakwigendera ndetse no kuvuza uwakomeretse ari bo bazabyirengera.”

Meya Nkusi avuga ko aba bakozi bagwiriwe n’inkangu bakorera iyi Kampani mu buryo buzwi, akavuga ko ibirebana n’ibyo amategeko ateganyiriza umukozi Kampani ikwiriye kubibaha.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Uhagarariye Kampani mu mategeko ntibyadukundira kuko telefoni ye itari ku murongo.

Yamukujije Monique yakomokaga mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, naho mugenzi we Tuyizere wishwe n’inkangu ndetse na Tuyizere Olivier yakomerekeje bakomoka mu Kagari ka Bugarura, Umudugudu wa Burorero ho mu Murenge wa Muhanda.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yanjyanwe mu Bitaro bya Kabaya, gusa UMUSEKE ufite amakuru ko uyu Tuyizere yashyinguwe.

Yamukujije Monique wishwe n’Inkangu

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *