Ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange Isanzwe y’abanyamuryango ba Rayon Sports, bamwe mu bakozi b’iyi kipe basohowe aho yari iri kubera ubwo hari hageze igihe cyo gusasa inzobe.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, abanyamuryango ba Rayon Sports n’abayobozi b’Umuryango ndetse n’abayobora Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, bahuriye mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yabereye muri Kigali Serena Hotel.
Ni inama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kwiga uburyo hashyirwaho abakozi bashya, kunga Perezida w’Umuryango, Twagirayezu Thadée na Visi Perezida we wa mbere, Muhirwa Prosper n’izindi ngingo.
Kimwe mu byatanguranye muri iyi Nteko Rusange, ni uko ubwo Komisiyo Ishinzwe gukemura amakimbirane muri Gikundiro, abakozi b’ikipe basohowe mu cyumba cyaberagamo inama. Bivugwa aba bakozi barimo Umuvugizi w’Umuryango, Ngabo Roben, Umuhuzabikorwa w’abafana ku rwego rw’Igihugu, Nshimiyimana Emmanuel “Matic”, Liliane n’abandi.
Aba bose amakuru avuga ko basohowe kugira ngo Komisiyo Ishinzwe gukemura amakimbirane igire icyo ivuga ku mwuka mubi uri hagati ya Twagirayezu Thadée uyobora Rayon Sports na Visi Perezida we wa mbere, Muhirwa Prosper. Bivugwa ko aba bombi nta wemera undi, nyamara bombi bashyiriweho rimwe.
Umwanzuro wafashwe ku kunga aba bombi, ni uko Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane, kazabatumiza kugira gatege amatwi buri umwe ku bibazo buri umwe akomeje gushinja mugenzi we, maze hafatwe umwanzuro uzatangarizwa abanyamuryango ba Rayon Sports.
Indi myanzuro yafatiwe mui iyi Nteko Rusange.
Abanyamuryango bari baje muri iyi Nteko Rusange Isanzwe, bemeje kwiguriza muri banki miliyoni 150 FRW kugira ngo babashe kwishyura imyenda bafitiye abantu.
Bemeje ko hagomba gushyirwaho Umuyobozi Nshingwabikorwa [Chief Executive Officer].
Bemeje kandi ko hagomba gushyirwaho Umuyobozi Ushinzwe imari (Director of finance) n’umuyobozi ushinzwe siporo (Sporting director). Bemeje kandi umushinga wo konononsora amategeko y’Umuryango.
Hemejwe ko mu mezi abiri ari imbere, hazaba Inteko Rusange Idadanzwe yo kwemerezamo amategeko mashya.
Hemejwe kandi abanyamuryango bashya, barimo za Fanclub zitandukanye. Aha harimo Together we can, Kiramuruzi Umucyo fanclub, Ngororero fanclub, Gikundiro ku Isonga Ngororero, Gikundiro ku Ivuko Nyanza, Rayon Sports Special na Les Bleus Blancs de l’Est.
Abagize Komite Nyobozi y’Umuryango, biyemeje gukosora amakosa yose yagaragajwe n’Ubugenzuzi mu rwego rwo kunoza imicungire myiza y’umutungo w’umuryango.
Uretse iyi myanzuro kandi yafatiwe muri iyi Nteko Rusange, uwari umuyobozi wa yo, Dr. Rwagacondo Emile Claude, yabwiye abanyamuryango ko iyi kipe izakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino 2025/2026 ariko bafite miliyoni 400 Frw mu mpapuro zo guheraho.



UMUSEKE.RW