Nyuma yo Ngaboyicondo Roben uhertse gusezera akazi yari ashinzwe muri Rayon Sports, abandi babiri basezeye akazi muri iyi kipe.
Ku wa mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, ni bwo umunyamakuru wa RadioTV10, Ngaboyicondo Roben, yashyize ubutumwa burebure kuri Instagram ye, asezera ku muryango mugari wa Rayon Sports yari abereye umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.
Muri byinshi Ngabo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio10 akorera, yavuze ibyo yahuye na byo mu myaka itandatu yari amaze ari umukozi wa Murera, aho yavuze ko yahuye na byinshi byamukomerekeje umutima ariko agakomeza gukomera.
Nyuma gato y’uko isezera rya Roben rimenyekanye, abandi babiri bakoreraga Murera, bahisemo kurekura inshingano bari bafite.
Aba barimo Ishimwe Prince wari umukozi ushinzwe umutekano ku bibuga muri iyi kipe na Uwimpuhwe Liliane wari Umuyobozi Mukuru [CEO] muri Gikundiro.
Ubwo Ngabo yavugaga ku buyobozi bwa Murenzi Abdallah uri kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho, yavuze ko uyu muyobozi akora kinyamwuga ariko ko abamukikije bakorana ari bo babi.
Aha ni ho bamwe bahereye bavuga ko niba koko ibyo uyu munyamakuru avuga ari byo, byazagora Murenzi gukora neza inshingano yahawe na RGB zirimo no guhuza aba-Rayons bakavuga rumwe.
Kurekura inshingano kuri aba bakozi bombi, bisobanuye ko hasigaye icyuho cya bo kuko ikipe itarashyiraho ababasimbura.



UMUSEKE.RW
