Abakoze ‘WhatsApp Group’ zibiba urwango bagiye guhigwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ko abakoze imbuga Nkoranyambaga zihembera ivangura n’amacakubiri bakurikiranwa, ndetse n’izo mbuga zikavanwaho.
Ni mu ijambo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène  yavuze ku wa 03 Nzeri 2023  ubwo Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yasozaga umwiherero.
Minisitiri Dr Bizimana yatanze ikiganiro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera  mu guhangana n’ingaruka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yarusigiye.
Dr Bizimana avuga ko aho ibipimo by’Abanyarwanda batibona mu moko bigeze hashimishije, ariko ibyo bipimo bitaragera 100% bitewe n’abantu bagera kuri 5%  bakiyibonamo.
Ati “Group whats app nyinshi muzasanga zubakiye ku bibazo by’ivangura ndasaba ko zivanwaho kandi ba nyirazo bagakurikiranwa.”
Yakomeje agira ati “Ibyabaye ku Bakono mubigenzuye muzasanga  hari n’ahandi biri, hari n’abashinga amaduka bakanga kugurirwa n’abatari bene wabo, ibyo byose mushobora kubisanga kuri izo mbuga nkoranyambaga abantu bakora.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko abantu batagomba kubyitiranya n’imbuga nkoranyambaga abantu bashinga  cyangwa ibimina, amatsinda n’amashyirahamwe bigamije guteza imbere abaturage.
Ati “Hari abo uzasanga bavuga ko ari ab’ i Gitarama n’ahandi ivangura rishingiye aho abantu bakomoka ni ribi.”
Yavuze ko hari n’abakora Ubukwe bagatumira bene wabo gusa bagasiga abaturanyi bitwaje ko badasangiye icyo bita ubwoko.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko bagiye kugenzura imbuga nyinshi abantu bariho kugira ngo barebe ko zakozwe hashingiye ku nyungu rusange z’abaturage.
Ati “Ibyo twubatse ntabwo byaramba tudashyize hamwe, natwe i Muhanga tugiye gusuzuma amatsinda turebe niba afite icyerekezo cy’igihugu kandi adaheza.”
Nshimiyimana akomeza avuga ko ” WhatsApp Group ziriho tugiye kuzigenzura turebe ko zidashingiye ku ivangura.”
Muri uyu mwiherero w’Abajyanama b’Akarere ka Muhanga,  Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yongeye kwihanangiriza bamwe mu baturage bivanga mu rukundo rw’abana babo bakanga ko bashyingiranwa bashingiye kuri ibyo bita amoko atakigezweho kandi barabonye n’ingaruka yagize mu Rwanda.
Minisitiri Dr Bizimana Jean yasabye ko abahembera urwango n’amacakubiri bakurikiranwa
Nshimiyimana Octave avuga ko bihaye umukoro wo gucukumbura intego y’izo mbuga
MINUBUMWE yanenze bamwe mu babyeyi batandukanya abana bakundanye bashingiye ku moko
Ubwo hasozaga umwiherero Minisitiri Bizimana Jean Damascène yasabye ko izo mbuga zihembera ivangura zivanwaho
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Huye
Share This Article
3 Comments
  • Izo group zose zishingiye kuri ndi Umugogwe,Umututsi, Umuhutu, ndi Umutwa, Ndi Umwega, Ndi Igipinga, Ndi Umusope, n’izindi mufunge rwose. Aho igihugu cyacu cyavuye, kurota bene izi nzozi waba ugize umwaku mu buzima. Dukeneye abantu bafite ibitekerezo byubaka igihugu buri munyarwanda wese yibonamo. Nta wundi uzubaka iki gihugu uretse umunyarwanda wese ushyira mu gaciro nka H.E Paul Kagame. Amoko mu Rwanda tuyamagane tuyamagane, twimakaze ndi Umunyarwanda. Ubumwe bwacu ni yo soko yo kwigira no gutera imbere.
    Mwirirwe.

  • Ndemeranya na Minister ibyo avuga. Udutsiko mu madini, ubukwe n’ahandi henshi binshingiye ku moko. Icyakora abakono baradukanguye. Ingero ni nyinshi: Nk’iyo witegereje abantu batuye Ruyenzi usanga hafi 80% ari abanyacyangugu(Rusizi) ukibaza uti aba bantu bamenyanye bate cyangwa ni ibintu byikoze. Iyo bacyuje ubukwe usanga abanyacyangugu cyangwa abanyakibuye bironda. Ariko ni iyo wasesengura wakwibaza uti kuki bakomeza kwiyita abanyacyangugu, abanyakibuye kandi ayo mazina ubwayo atacyemewe mu Rwanda. Dufite ubuyobozi bufite icyerekezo gihamye burangajwe imbere na H.E Paul Kagame Perezida wacu dukunda nta bindi dukeneye kumva bisumba kugira umunyarwanda uzira inzara,intambara, indwara. Iki gihugu njye nakivukiyemo nzi ibyiza byo kugira igihugu. Bwa bugabo bwirirwa butogota kuri Youtube ngo buzaza guhindura ibintu mu Rwanda barabushuka. Byaciye mu yihe nzira, Barabashuka. Mushatse mutahe muze twubake u Rwanda ni bwo muzagira amahoro n’ahubundi muzumirwa.

    Mwirirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *