Urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (STRADH) rwifuza ko abakoresha abana imirimo ivunannye, kandi mibi bafatirwa ibihano bikakaye.
Ibi babigarutseho mu nama nyungurabitekerezo n’Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu STRADH ku nkunga ya TROCAIRE RWANDA, Bizimana Alphonse avuga ko basanze hari abana mu Karere ka Muhanga, Bugesera no mu Mujyi wa Kigali aho uru rugaga rukorera, bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bakoreshwa imirimo mibi, kandi ivunannye.
Ati: ”Twasanze hari bamwe mu bana bakora mu mabuye y’agaciro, abandi binura imicanga ndetse hakaba n’abashowe mu mirimo yo kwahirira ubwatsi amatungo n’ubwikorezi bw’amatafari.”
Bizimana avuga ko uruhare rwa mbere rufitwe na bamwe mu babyeyi b’abana bitwaza ubukene bwo mu miryango bagashora abana muri iyo mirimo.
Uyu Muyobozi yongeraho ko hari n’abakoresha abana imirimo ivunanye bashaka kubahemba amafaranga makeya y’intica ntikize kugira ngo babone inyungu z’umurengera.
Yavuze ko abo baturage bakoresha abana imirimo ivunanye, bakwiriye guhabwa ibihano bikaze kugira ngo bacike kuri iyo ngeso.
Umuyobozi w’Umushinga Twiyubakire ku nkunga ya FCDO-TROCAIRE Rwanda, Nyiramajyambere Scholastique avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 – 2016 mu Mirenge bakoreramo yo mu Karere ka Muhanga, Bugesera, Kigali no mu Karere ka Rutsiro bamaze kuvana abana 945 mu mirimo mibi.
Ati: ”Uyu ni umubare utari mutoya kandi utari mwinshi ugereranyije n’uburemere bw’iki kibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye.”

Nyiramajyambere anenga abarebera iki kibazo bakagifata nk’ibisanzwe, avuga ko n’abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya babigendamo biguru ntege, kuko abafatiwe muri ibi bikorwa bafashwe nyuma y’igihe gitoya bararekurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, ucukurwamo amabuye y’agaciro menshi, Gihana Tharcisse avuga ko ibihano bikwiriye gukazwa ku bakoresha abana imirimo mibi, kuko hari abateshwa ishuri kubera gushukishwa amafaranga.
Gihana avuga ko muri ibi biganiro Inzego zitandukanye zahakuye ingamba kugira ngo imirimo ikoreshwa abana icike burundu.
Icyo itegeko rivuga
Itegeko nimero 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda, rivuga ko umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo, hanze y’umuryango azacibwa amande hagati y’ibihumbi 100 y’u Rwanda na 500.000Frws.
Iryo tegeko rikavuga ko umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa bitanditse uzagaragaraho uruhare urwo arirwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y’iminsi 7 n’ukwezi.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW
