Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Sénégal bashimiwe

Nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika 2025 cyabereye muri Maroc, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, abaha agahimbazamusyi gatubutse ndetse n’ubutaka.

Ku wa 18 Mutarama 2026, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye igikombe cya Afurika 2025 nyuma yo gutsinda Maroc igitego 1-0 cyatsinzwe na Pape Gueye mu minota y’inyongera nyuma y’uko 90 yari yarangiye amakipe yombi aganya 0-0.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya ‘Les Lions de la Teranga’, abatoza ndetse n’abandi bari murio iri tsinda, bakiriwe neza ubwo bageraga i Dakar muri Sénégal aho bakiriwena Perezida, Bassirou Diomaye Faye wari ku kibuga cy’Indege.

Ubwo yabakiraga imbere y’abagize Guverinoma n’abandi bari batumiwe muri uyu muhango, Perezida, Bassirou Diomaye Faye yahaye buri mukinnyi Miliyoni 75.435.000 y’Amasefa [75.435.000 FCFA] n’ubutaka bungana na 1.500 m² mu gace k’Amajyepfo y’Umujyi wa Dakar.

Buri wese wari ugize itsinda ry’abatoza [Staff], yahawe ibihumbi 76.2 by’Amayelo n’ubutaka bungana na 1000m² mu gace k’Amajyepfo ya Dakar.

Buri wese mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal wari wajyanye n’ikipe y’Igihugu, yahawe 50.197.000 y’Amasefa n’ubutaka bungana na 1.000 m² mu gace k’Amajyepfo ya Dakar.

Abakozi bose ba Minisiteri ya Siporo bari waherekeje ikipe y’Igihugu, bahawe angana na 305.022.000 y’Amasefa n’ubutaka byose byo kugabana hagati ya bo.

Cyabaye igikombe cya Kabiri cya Afurika, abanya-Sénégal begukanye mu mateka nyuma yo kwegukana icya 2021 cyari cyabereye muri Cameroun.

Perezida, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu
Bazengurukijwe mu Mujyi wa Dakar
Pape Gueye ni we watanze ibyishimo
Cyabaye igikombe cya Kabiri cya Afurika iki gihugu cyegukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Ubu Yaba Perezida Wa Cyuye Igihe Makisare Wayoboye Senegale Nuyu Muperezida Uyoboye Senegale Ariwe
    Basiru Diyomaye Faye Bose Babaye Abanyabirwi Kuko Bose Bazarya Bavuga Bati Twatwaye Ibikombe Bibiri Bya Afurika . Amahirwe Masa Kugihugu Cya Senegale Amahire Masa Kuri Pesezida Basiru Diyomaye Faye Yishimira
    – Ishema
    – Agaciro
    – Icyubahiro
    Abasorebe Bamuhesheje Kuriyinda Yiwe Yambere . Senegale Yishimira Igikombe Cya Africa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *