Abakinnyi bakomeje guhunga AS Kigali y’Abagore

Nyuma y’urusobe rw’ibibazo yahuye na byo muri uyu mwaka w’imikino 2025-26, AS Kigali WFC ikomeje gutakaza abakinnyi b’ingenzi yari isigaye icungiraho ngo bazayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira mu Bagore, imwe mu makipe yahuye n’uruhurirane rw’ibibazo birimo iby’amikoro n’ibindi, ni AS Kigali WFC yahoze iyoboye iyoboye ruhago y’abagore mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ifite amanota icyenda ku mwanya wa 10 mu makipe 12, AS Kigali WFC yatangiye gutakaza abakinnyi bari mu beza yagenderagaho.

Ku ikubitiro, iyi kipe yatakaje umunyezamu wari uwa mbere wa yo, Uwamahoro Diane ‘Gasenda’ wamaze kwerekeza muri APR WFC. Nyuma gato, undi wamaze kugenda ni Umwizerwa Angelique ‘Rooney’ wari uyimazemo imyaka icyenda wamaze kwerekeza muri Police WFC.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko abandi bakinnyi bari ku muryango usohoka muri iyi kipe, barimo Ingabire Aline ukina iburyo mu bwugarizi akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu na Kayitesi Alodie bombi bivugwa ko bashobora kujya muri Police WFC.

Uretse aba kandi, bivugwa ko Muhazi WFC n’andi makipe yifuza kongera imbaraga mu bakinnyi afite, ari gukomanga muri iyi kipe aho hari abamaze kuganirizwa ku kuba bahava bakajya gukorera akazi ahandi.

N’ubwo bamwe bakomeje kuyitera umugongo ariko, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, na yo bivugwa ko yamaze kwibikaho abakinnyi bakomoka muri Uganda barimo n’umunyezamu.

Imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’Abagore, izatangira ejo, tariki ya 17 Mutarama 2026, aho AS Kigali WFC yo izatangira isura Forever WFC ku kibuga cyo kuri tapis rouge.

Aho yambariye inkindi iri kuhambarira ubucokero

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *