Abajura bageramiye Ikigo Nderabuzima kitazitiye

RUSIZI: Abakozi n’abasaba serivisi z’ubuvuzi mu Kigo Nderabuzima cya Gihundwe mu Murenge wa Kamembe barataka kubangamirwa n’abajura binjira uko bishakiye, bakiba abarwayi n’ibikoresho by’icyo kigo.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko intandaro yo kubangamirwa n’abajura ari uko iki kigo nderabuzima kitazitiye.

Bavuga ko bakunda guterwa n’abajura ndetse n’abasinzi aho binjira mu kigo bagahungabanya umutekano.

Ngenzebuhoro Valens, umuforomo, ashimangira ko iki kigo kitazitiye, aho gifite inzira nyinshi zituma abajura binjira uko bishakiye bakiba.

Ati: “Duherutse kwibwa televiziyo, hari n’ibisambo duherutse gutesha imashini, ndetse hari n’umujura winjira akiba abarwayi dushinzwe.”

Uwumviyimana Dancilla, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe, avuga ko iki kibazo bakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere kandi bizeye ko kizakemurwa.

Ati: “Biratubangamiye, bigatuma tutakira neza abaje kwivuza; hari n’abaza bataje gusaba serivisi, ahubwo baje guhungabanya umutekano w’Ikigo Nderabuzima.”

Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yavuze ko iki kibazo kizwi ko hari gushakishwa ubushobozi bwo kugikemura, aho bigenze neza imirimo ishobora gutangira umwaka utaha.

Ati: “Mu buryo burambye, hari kwegeranywa ubushobozi kugira ngo hubakwe uruzitiro, ku buryo habaho aho kwinjirira hamwe, bityo urujya n’uruza rw’abagana Ikigo Nderabuzima bakagenzurwa neza.”

Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe cyatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi mu mwaka wa 1995, kibarizwa mu Bitaro bya Gihundwe, kikaba gitanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 31.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *