Bamwe mu banyamahanga baje mu mikino ya FIFA Series 2026 i Kigali, bifatanyije n’Abanyarwanda mu Muganda Rusange Ngarukakwezi wabereye kuri Hotel ya FERWAFA.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, habaye Umuganda Rusange Ngarukakwezi usanzwe ukorwa mu Gihugu hose.
Abashyitsi baje mu mikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali, bawukoreye kuri Hotel y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA [FERWAFA Accommodation].
Mu bagaragaye muri uyu Muganda, harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abayobozi b’amashyirahamwe ya Ruhago mu bihugu biri mu Rwanda.
Uretse aba bayobozi kandi, n’amakipe yose ari gukina iyi mikino, yari yaje muri uyu muganda. Aba barimo abakinnyi ndetse n’abatoza babo.
Iyi mikino ikomeje kubera i Kigali, izakomeza ejo ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu mu itsinda B.
Ku mukino wa nyuma hazakina Liechtenstein na Aruba Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba mu gihe Macau izaba yakinnye na Tanzania Saa Cyenda z’amanywa. Iyi mikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu itsinda A, umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, uzakinwa ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026.
Ku guhatanira umwanya wa Gatatu, Kenya izakina na Grenada Saa Kumi z’amanywa mu gihe Amavubi azakina na Estonia Saa Moya n’Igice z’ijoro ku mukino wa nyuma.
Ni imikino izabera kuri Stade Amahoro. Kureba iyi mikino, bisaba guca kuri *939*3*2# ugakurikiza amabwiriza. Kugura itike bihesha amahirwe uyiguze amahirwe yo gutombora ibirimo imodoka ya Miliyoni 30 Frw.











UMUSEKE.RW
