Abahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo muri Kayonza na Rwamagana beretswe imbuto z’ibigori zigezweho kandi zera vuba, zikihanganira ihindagurika ry’ibihe.
Izi mbuto z’ibigori zakozweho ubushakashatsi zikwirakwizwa n’Ikigo RICA, zikwirakwizwa na West Seed Company, iki kigo na cyo kikaba cyarakoze uturima shuri dufasha abahinzi kureba bagasobanurirwa uko bahinga ibigori kugira ngo bagere ku musaruro mwiza.
Nigena Claver Umukozi wa West Seed Company ushinzwe igenzura, avuga ko isuzuma bakoze babonye ko izi mbuto z’ibigori bafite zera vuba.
Ati “Icya mbere imbuto zacu zihanganira ikirere, hari izera vuba zo mu bwoko bwa Haraka. Izo zikeneye imvura nke kandi zikera vuba, zigatanga n’umusaruro mwiza cyane ku buryo zishobora gutanga Toni 6 kuri Hegitari imwe.”
Indi mbuto ni iyo mu bwoko bwa AMINIKA yo yerera hagati y’iminsi 150 kugeza ku minsi 170. Izi mbuto zo ngo zikenera imvura y’amezi atatu.
Hari imbuto zikeneye imvura y’amezi ane, zo ni izo mu bwoko bwa Milima bita WH 605. Nigena Claver agira ati “Izi mbuto zose zihanganira imihindagurikire y’ikirere zikihanganira n’indwara.”
Ku ruhande rw’abahinzi biboneye n’amaso yabo uturima shuri duhinzeho izi mbuto, bavuga ko bamenye icyo gukora mu buhinzi bwabo kugira ngo bagere ku musaruro bifuza.
Nsabimana Jean Nepo wo mu murenge wa Musha, yavuze ko urugendo shuri bakoze ruzabafasha guhindura imbuto bahingaga, kuko nga bahingaga iyitwa WH403 akemeza ko ziriya mbuto zizabazahura nibazitabira bakabona ibibatunga, kandi bagasagurira amasoko.

Uzamukunda Esperance wo mu karere ka Kayonza, avuga ko Atari azi ko hari izindi mbuto zitandukanye n’izo yakoreshaga, ubu ngo yabonye ko afite amahitamo yo guhindura imbuto.
Mu byo yungutse mu buhinzi bwe, ni uko ngo agomba kongera ifumbire mva ruganda akoresha akayivanga n’imborera kuko ngo yasanze iyo yakoreshaga idakwiye.
Kuba imbuto zerera igihe gito, ngo bizafasha abahinzi bitewe n’uko muri iki gihe hari ubwo ahahinzi bagusha imvura nke.
Savio Hakirumurame wo mu Kigo RICA (Rwanda Institute for Conservation Agriculture) avuga ko bakora ubugenzuzi bugamije kureba ko imbuto zagaragajwe zifite umwihariko, n’ubudasa kandi zujuje ibyiza byavuzwe.
Agira ati “Ubundi bugenzuzi dukora ni ubwo kureba ko ziriya mbuto zitanga umusaruro ku buryo umuhinzi uyihinze abona umusaruro, kandi akabona inyungu.”
Yasabye abahinzi gushishoza bakagura imbuto ku bacuruzi bahawe icyangombwa cya RICA.
Izi mbuto zavuzwe zituburirwa mu karere ka Nyagatare na Gatsibo mu rwego rwo kuzigeza ku bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba.


UMUSEKE.RW
