Abagize Komite ya FERWAFA bari muri Mauritanie

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwabda, FERWAFA, barimo Perezida wa ryo, Shema Ngoga Fabrice, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu y’akazi muri Mauritanie.

Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye bwa FERWAFA n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Mauritanie, bugamije Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri rusange.

Abakoze uru ruzinduko, barimo Shema Ngoga Fabrice uyobora iri Shyirahamwe, Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe ibya Tekiniki, Mugisha Richard, Umunyamabanga Mukuru we, Bonnie Mugabe, Nikita Gicanda Ushinzwe Ruhago y’Abagore, Nshuti Thierry Ushinzwe Imari na Kanamugire Fidèle Ushinzwe Iterambere na Tekiniki.

Igihugu cya Mauritanie, gikomeje kuzamura urwego muri ruhago ya Afurika, cyane ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu, Ahmed Yahya ari n’umwe mu bafite inshingano mu Kanama Gashinzwe Ubujyanama muri FIFA ndetse akaba Visi Perezida wa CAF.

Mu 2019, ni bwo iki gihugu kitabiriye bwa mbere irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Mauritanie, Ahmed Yahya ubwo yakiraga abarimo Shema Ngoga Fabrice
Umunsi wa mbere w’uru ruzinduko, warimo ibiganiro bitandukanye
Batemberejwe bimwe mu bice by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Mauritanie

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *