Abafatanyabikorwa mu burezi basobanuriwe isuzuma rya PISA

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyahurije hamwe abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubasobanurira byimbitse intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye isuzuma mpuzamahanga rya PISA 2025.

Ni inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yitabiriwr n’abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi.

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15.

Ni irushanwa rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

Niyigena Albert, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburezi yagaragaje ko iyi nama bayitezeho kuzamura imyumvire no kubasha kwipima ku bipimo mpuzamahanga n’ibindi bihugu.

Ati:” Uko twipima n’ibindi bihugu by’amahanga bidufasha kugira ngo tumenye aho dushyira imbaraga muri bwa burezi twifuza.”

Mukabatesi Jeane D’Arc, umuyobozi wa TTC Muhanga yagaragaje ko amasuzma ya PISA azabafasha kumenya urugero abanyeshuri bagezeho ku rwego rw’ibindi bihugu.

Ati:” Natwe abarezi bikadutera imbaraga zo kumenya ngo twakosora hehe kugira ngo abanyeshuri bacu tugire aho tubavana n’aho tubageza.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko PISA ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga.

Ati:” Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri, bishobora gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi”.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu bihugu bisaga 90 ku Isi byitabiriye PISA 2025.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *