Aba-Legends b’abagore bizihirije Umunsi w’Umugore i Ngoma – AMAFOTO

Abagore bakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, She-Amavubi n’andi makipe yakinnye shampiyona y’abagore, bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Ngoma mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, usanzwe ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwizihiza w’Umugore wo mu Cyaro. U Rwanda rwawizihizaga ku nshuro ya 28 kuva mu 1997.

Mu rwego rwo kwegera abagore bo mu cyaro no kubashishikariza kwitinyuka bakerekana impano bifitemo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahisemo kwegereza abaturage b’i Ngoma abagore bahoze baconga ruhago mu myaka yashize.

Iyi kipe yitwa “Fearless Legend Team”, irimo abahoze bakinira She-Amavubi mu myaka yo ha mbere nka Ingabire Judith, Nibagwire Sifa Gloria wayibereye kapiteni, Kayitesi Egidie wayikiniye akanatoza amakipe arimo APR WFC, AS Kigali WFC n’izindi, Uwizeyimana Helena “Garçon” wakiniye izirimo AS Kigali na She-Amavubi n’izindi, Uwineza Nadia wakiniye izirimo APR WFC, AS Kigali WFC na She-Amavubi n’izindi.

Harimo kandi andi mazina yahoze akina ruhago nka Nkamiye Seraphine wakiniye izirimo Inyemera WFC y’i Gicumbi, Mukandayisenga Yvette wakiniye APR WFC, Musabaganwa Christine “Tina” wakiniye Urumuri yashinzwe bwa mbere muri ruhago y’abagore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi barimo Hidaya n’abandi.

Aba bigabanyijemo amakipe abiri aho imwe yari iyobowe na Nibagwire Sifa Gloria mu gihe indi yari iyobowe na Ingabire Judith. Iya Sifa ibifashijwemo Uwase Seraphine watsinze ibitego bitatu na Kankindi Fatuma “Micky”, yatsinze iya Judith ibitego 4-0 maze yegukana igikombe cyahatanirwaga kuri uyu munsi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, yari “UMUGORE NI UW’AGACIRO.” Uretse gukina uyu mukino wanarebwe n’abarimo Meya w’Akarerere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, abagore bibukijwe ko bakwiye gukomeza kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.

Ikipe yegukanye igikombe, yahembwe miliyoni 2 Frw n’imipira yo gukina ibiri ndetse yambikwa imidari. Iya Kabiri yambitswe imidari inahabwa imipira ibiri yo gukina inahabwa miliyoni 1 Frw.

Ikipe ya Siga Gloria, ni yo yegukanye igikombe cyahatanirwaga
Mu byishimo byinshi
Wari umuhango witabiriwe n’abakuze bakinnye ruhago y’abagore mu myaka yashize
Bati “Umugore ni uw’agaciro”
Gloria yongeye kwerekana ko ruhago ari umuhamagaro we
Mu byishimo byo kubona intsinzi
Nothia wakiniye amakipe arimo AS Kigali WFC, yerekanye ko agishoboye guconga ruhago
Team “Gogo” mu byishimo nyuma y’igitego cya mbere
Ikipe yatozwaga na Uwineza Nadia na Hamida, yegukanye umwanya wa Kabiri
Ni ikipe yagaragayemo abakuze baconze ruhago
Amakipe yombi yabanje gufatana ifoto
Abakuze barimo Nkamiye wakiniye izirimo Inyemera WFC, bagaragaje ko hari icyo bagishoboye
Ange na Claire “Mataille” ubwo bishyushyaga bagiye kujya mu kibuga
Inama z’umutoza Nadia, zabaga zitangwa kenshi
Mireille wo muri Komisiyo Ishinzwe umupira w’Abagore muri Ferwafa, yari ahari
Meya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yari yaje gushyigikira aba bagore
Gloria na Judith ni bamwe mu bakiniye She-Amavubi ndetse banakinanye muri AS Kigali WFC
Kayitesi wazamuye benshi, yerekanye ko hari icyo agishoboye
Kimwe mu byari bishimishije, ni ukubona abakuze bambaye imyenda y’abakinnyi biteguye gusimbura
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Team Gogo
Bongeye kwerekana ko mu kibuga hari gito bakora
Wari umukino waryoheye abawurebye kubera ubushobozi n’ubushake abagore bagaragaje
Helena wakiniye She-Amavubi na AS Kigali WFC, yari mu izamu rya Team Gloria
Djamila wakiniye APR WFC, yongeye kugaragara mu kibuga akina
Abayobozi batandukanye bari baje gushyigikira aba bagore
Indahangarwa WFC yari yaje kureba abahoze bakina umupira w’abagore
Judith yongeye kugaragara ari mu izamu nyuma yo guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga

Umunyamakuru, Clarisse wakiniye izirimo APR WFC, ni we watangazaga amakuru ajyanye n’umukino [Stadium announcer]
Abarimo Hidaya [ubanza iburyo] wakiniye Urumuri, yari ku ntebe y’abasimbura
UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *