Abantu babiri bakekwaho kwica abajura batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica abantu bari bibye ihene.

UMUSEKE wamenye ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.

Umwe mu baturage yadutangarije ko mu ijoro ryo ku wa 07 Mutarama hari abantu babateye, babiba ihene, biyemeza kubashakisha hasi no hejuru.

Kuri uyu wa Kane, baje kuvumbura abo bakekwaho ubujura aho bari bihishe bafite imihoro; abaturage barahurura impande zombi maze birasakirana.

Muri ubwo guhangana, bamwe mu baturage bakomeretse, mu gihe abo bakekwaho ubujura babiri bahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yahamirije UMUSEKE ko habayeho guhangana, bamwe barakomereka abandi barapfa.

Yagize ati: “Polisi yafashe abagabo babiri, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”

Yasabye abaturage kugendera kure ibikorwa by’ubujura, ndetse anabakangurira kwirinda kwihanira kuko bitemewe n’amategeko.

UMUSEKE ufite amakuru ko abapfuye bari barajengereje abaturage babiba, ndetse mu bihe bitandukanye bagiye bafungwa bazira ubujura ariko bakarekurwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *