Kigali: Impunzi z’Abanye-Congo ziziragambirije kuri za Ambasade

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rwabereye kuri za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Ni urugendo zivuga ko rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Batangiriye urugendo kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Izi mpunzi zituye mu Nkambi z’impunzi zirimo, iya Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira zivuga ko zirimo izimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda, kandi nta kizere bafite cyo gusubira iwabo.

Bisore Ngemanyi Albert yabwiye UMUSEKE ko bahisemo gukora urugendo rw’amahoro kuri za Ambasade zitandukanye bitwaje inyandiko y’ibyo bifuza byakorwa (petition letter).

Ati “Tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside, ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ugufatira ibihano abantu bakoresha imvugo z’urwango, bakabashyira mu nkiko. Icya kabiri dusaba gutaha kuko ayo magambo y’urwango niyo akomeza kudutsikamira n’abakiriyo (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) na bo bagahunga kuko bakomeza kubatoteza.”

Izi mpunzi zirajya kuri Ambasade zirimo iya Qatar, u Bushinwa, Canada, u Budage, u Burusiya, Angola, Sweden no ku Biro by’Umuryango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *