Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Varisito Ndayishimiye, yahumurije Abarundi nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu kigo cya gisirikare kiri rwagati mu baturage i Bujumbura.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, ni bwo muri zone ya Musaga hatangiye kumvikana urusaku rw’iturika ry’intwaro ziremereye.
Urusaku rw’imbunda rwakwirakwiye mu gihe gito, ikirere cyuzura ibishashi by’umuriro, bituma bamwe bakeka ko ari ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), abandi bibaza niba u Burundi butewe.
Igisirikare cy’u Burundi cyahise gitangaza ko iryo turika ryaturutse ku mpanuka y’amashanyarazi yabaye mu bubiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare cya ‘Camp Base’.
‘Camp Base’ ni ikigo kinini gisanzwe kibikwamo intwaro ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare harimo n’ibiribwa.
Muri icyo kigo kandi hasanzwe hari na ‘station’ aho imodoka z’igisirikare cy’u Burundi zinywera lisansi.
Brig. Gen. Gaspard Baratuza, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), yemeje ko umuriro ukomeye wadutse muri icyo kigo giherereye muri zone ya Musaga.
Ibyangiritse muri icyo kigo ntibiratangazwa ku mugaragaro, gusa amakuru ya mbere avuga ko amabombe na za misile byashwanyauritse.
Hari n’abavuga ko hari intwaro zitari nke za RDC zari ziherutse kugezwa muri iki kigo, ziteganyirijwe koherezwa mu mirwano yo muri Kivu y’Epfo, zangiritse.
Umwe mu batuye ku Musaga yabwiye UMUSEKE ko batangiye gutekana ahagana saa sita z’ijoro.
Ati: “Hari umuntu wari uvuye gusenga, igisasu kimugwaho gihita kimwica.”
Amakuru avuga ko hari abantu benshi bapfuye n’abakomeretse, inzu zirasenyuka, abana baburanye n’imiryango yabo mu gihe bahungaga.
Hari kandi amakuru avuga ko amatsinda y’insoresore, arimo Imbonerakure, yinjiye mu nzu z’abaturage ku Musaga agasahura.
Mu bice bya Musaga, Kinanira, hegereye ‘Camp Base’, ndetse no mu Kanyosha na Kinindo, hangiritse ibintu byinshi.
Nanone kandi, haravugwa ibyangiritse no mu tundi duce twa kure nka Gisandema, Bwiza, Nyakabiga, Ngagara n’ahandi.
Muri gereza nkuru ya Bujumbura izwi nka Mpimba, na ho haravugwa imfungwa nyinshi zakomeretse.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Perezida Ndayishimiye yihanganishije abagizweho ingaruka n’uwo muriro, yemeza ko wadutse mu bubiko bw’intwaro.
Ati: “Duhumurije Abarundi bose, inzego z’igihugu ziri ku kazi kugira ngo zitabare kandi zikomeze kurinda umutekano, ibintu bisubire mu buryo. Imana irinde u Burundi.”
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Deby Itno yatangaje ko yavuganye na mugenzi we Ndayishimiye kuri iryo turika.
Yavuze kandi ko yamenye ko ikipe y’igihugu cye yari iri I Bujumbura imaze gukina n’Intamba mu Rugamba itekanye.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yasabye abatuye mu Mujyi wa Bujumbura gutekana kugira ngo hatagira ibindi bibazo bateza kuko ibintu ‘biri gukurikiranwa’.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
