Hoteli ya FERWAFA yatashywe ku mugaragaro – AMAFOTO

Nyuma y’imyaa 11, Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, hatashywe ku mugaragaro Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu 2015, ni bwo hatangijwe umushinga wo kubaka Hoteli y’iri Shyirahamwe, ndetse mu 2017, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ahashyira ibuye ry’ifatizo.

Ibi byasobanuraga ko uyu mushinga wasaga n’uwahagaze, wari ugiye gukomeza gukurikiranwa.

Nyuma y’iyo myaka 11 iyi Hoteli yubakwa, kuri uyu wa Mbere, yatashywe ku mugaragaro n’ubwo yari yatangiye gukora.

Mu bagaragaye mu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro, harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Ni Hoteli ifite ibyumba 42, Salle ebyiri zo gukoreramo inama. Uretse ibi kandi, inafite ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Muri uyu muhango kandi, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yaboneyeho agenera abana b’abakobwa n’abahungu inkweto zo gukinisha [Boots] zigera kuri 50.

Hoteli yatashywe ku mugaragaro
Byaciye mu mushinga wa FIFA Forward
Ubwo abayobozi bazaga guataha ku mugaragaro iyi Hoteli
Abana banagenewe impano z’inkweto zo gukinisha

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *