Hatashywe kimwe mu bibuga FIFA yemereye u Rwanda – AMAFOTO

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo hatashywe kimwe mu bibuga bito 10 [Mini-Foot] bya metero 40/20 FIFA iherutse kwemerera u Rwanda biciye muri gahunda yayo izwi nka FIFA Forward.

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na Stéphane Le Brech, Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Aba bayobozi bose bafatanyije, ni bo bafunguye ku mugaragaro iki kibuga cya Kagarama FIFA Arena giherereye mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Ibindi bibuga icyenda biri mu bigomba kubakwa, bizubakwa muri St. Joseph i Muhanga, Lycée de Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Collège Sina Gérard i Rulindo, Collège Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, ES Nyamirama & IPM Mukarange mu Karere ka Kayonza, GS. Kabare muri Ngoma, GSOB i Huye no muri TTC Save i Gisagara.

Nyuma y’ibi bibuga bito bingana na metero 40×20, hazubakwa n’ibindi 20 u Rwanda rwemerewe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Abayobozi batashye iki kibuga ku mugaragaro
Ubwo abayobozi bari bamaze gutaha ku mugaragaro iki kibuga
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yahawe ubutumwa bwa Gianni Infantino uyobora FIFA
Yamutumye ku Muyobozi wa Ruhago ku Isi
Abayobozi b’Amashyirahamwe ya Ruhago batandukanye muri Afurika n’ahandi, bari muri uyu muhango
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yasabye ko ibi bibuga byazabyazwa umusaruro ukwiye
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye FIFA
Perezida wa FERWAFA, nawe yashimiye FIFA ku bw’ibi bibuga
Abana bo mu Kagarama basabwe kuzabyaza umusaruro iki kibuga
Ni ikibuga cya metero 40/20

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *