Umugaba w’ingabo wungirije wa FARDC yavuze ko ku cyumweru batangije ibitero byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari ku butaka bwa DR Congo.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano masezerano y’amahoro ya Washington u Rwanda rwagiranye na Leta ya RDC harimo kuba umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ugomba gusenywa.
Leta ya Amerika , muri uku kwezi yahamagaje intumwa z’ibihugu byombi kuganira ku masezerano basinye kugeza ubu atarashyizwe mu bikorwa.
Muri iyo nama Amerika yavuze ko bumvikanye ibijyanye n’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi.
RDCongo nayo yasabwe kugaragaza ubushake mu bikorwa byo kurandura umutw wa FDLR .
Ibinyamakuru muri DR Congo bisubiramo Général Ychaligonza agira ati” “Ku neza cyangwa ku ngufu, bagomba gushyira intwaro hasi. Ntabwo dushaka kumeneka kw’amaraso…bagomba kwishyikiriza kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo, u Rwanda.”
BBC ivuga ko batayo eshatu z’ingabo za FARDC ari zo ziteguye gukora ibyo bikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR.
Ychaligonza avuga ko iyo ari ‘operation’ irimo “gukurikirwa n’abantu bose, yewe n’umuryango mpuzamahanga”.
Ati”Ni ‘operation’ ikurikiranwe kugeza ubwo tubasubije iwabo“.
Si ubwa mbere ingabo za FADRC zinjiye mu gikorwa cyo guhiga umutwe wa FDLR.
U Rwanda rushinja ingabo za FARDC gukorana n’inyeshyamba za FDLR .
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo kuva mu 2022 yatumye abantu ibihumbi amagana bava mu byabo baba impunzi mu bihugu by’abaturanyi na RDC.

UMUSEKE.RW
