Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko urujya n’uruza rw’abasirikare baryo rumaze igihe rugaragara ari gahunda isanzwe yo gusimbuza ingabo n’amayeri y’urugamba, ntaho bihuriye no kuva mu bice bagenzura.
Ni ubutumwa bwanditswe na Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026.
Kanyuka yavugaga ibi nyuma y’icyumweru cy’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amashusho yakwirakwiraga agaragaza abasirikare ba ARC bava mu bice bimwe na bimwe.
Amashusho yerekanye abarwanyi AFC/M23 bava mu bice byo muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi.
Kuri X, Kanyuka ati ” Ibikorwa birimo kugaragara muri iki gihe ku mirongo inyuranye yo ku rugamba bijyanye gusa n’ihinduranya risanzwe kandi ry’amayeri y’urugamba ry’imitwe y’ingabo za ARC.”
Kanyuka yavuze ko kandi AFC/ M23 igishishikajwe buri gihe no kubahiriza neza ingamba z’icyizere zo muri gahunda y’amahoro ya Doha kandi ko yiyemeje kurinda abaturage b’abasivile, ndetse yiteguye kurandura ikibi cyose aho cyaturuka
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Erasto Bahati, we yavuze ko bazakomeza kurinda abaturage ko kandi iby’uko bavuye mu bice bagenzura ari ibihuha byatijwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga by’ubutegetsi bwa Kinshasa, bigamije gushyira abantu mu rujijo no gutera ubwoba ababayeho mu mahoro n’umutekano.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
