Umukobwa w’Umunya-Uganda, yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera kwanga kubana n’umugabo wamwishyuriye ishuri.
Amakuru akomeje kugarukwaho mu gihugu cya Uganda, ni avuga uburyo hari umukobwa wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’umugabo wamufashije.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda, Africa Today Media Group, avuga ko umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera kubenga umugabo wamwishyuriye ishuri akamusezeranya ko bazabana ariko undi yasoza amashuri akamubenga.
Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru, avuga ko uyu mugabo yatangiye kwishyurira ishuri uyu mukobwa guhera mu 2015 ubwo bombi batangiraga guteretana ndetse bakinjira mu Rukundo.
Mu 2018, aba bombi bagiranye amasezerano avuga ko bazabana ariko ko umugabo agomba gukomeza gukora buri kimwe kuri uyu mukobwa.
Muri uyu mwaka nyuma y’uko umukobwa yasoje amasomo ye, yabwiye umugabo ko atiteguye kubana nawe maze undi ahita agana inzira z’Inkiko.
Ibimenyetso byose uyu mugabo yatanze mu rukiko, byerekanye ko amaze imyaka 11 yita kuri uyu mukobwa kugeza asoje amasomo ye.
Urukiko rwahise rukatira uyu mukobwa igifungo cy’imyaka itandatu ku bwo kutubaha ibikubiye mu masezeranye yagiranye n’uwamwishyuriye ishuri.

UMUSEKE.RW
