Ishuri rya Kigali Leading Technical School ryashyize ku isoko 645 barangije

Ababyeyi baje gushyigikira umwawabo warangije imyuga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro RTD, n’ishuri ryigisha imyuga Kigali Leading Technical School batanze impamyabushobozi ku banyeshuri 645 basoje amasomo mu myuga itandukanye.

Ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe, 2026 nibwo ababyeyi, abarezi n’abandi bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri batandukanye.

Umwe mu banyeshuri barangije yemeza ko ubumenyi yabonye buzamufasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ubumenyi mpakuye bugiye kumfasha kuba ku isoko ry’akazi aho tugiye hanze, twigaga mu magambo, tugiye hanze kugira ngo duhangane n’imbogamizi zihari.”

Umuyobozi w’ishuri KATAMARA Ridhwan yavuze ko batanga ubumenyi bufite ireme.

Ati “Abana bacu icyo tubarambirizaho ni ikinyabupfura, ubunyangamugayo no kubaha. Ibyo iyo tubibigishije biraborohera iyo bageze mu kazi, ni ibintu bakurikiza.”

Yavuze ko ikigo gifasha abanyeshuri mu kubahuza n’ibigo bitanga akazi, kandi abakomeza gukorana mu gutera imbere mu kazi batangiye.

Abanyeshuri barangije muri iki kigo kandi ngo basakaza ubumenyi ku bandi, bigatuma icyo kigo cyimenyekana mu Rwanda n’ahandi.

Kigali Leading TVET School giherereye mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iri shuri ritanga amasomo atandukanye mu myuga harimo Ubukerarugendo, Ubukanishi bw’imodoka, Amasomo yo guteka n’Ubudozi, abarangije ni ibyo byiciro bizemo.

Umuyobozi w’ishuri KATAMARA Ridhwan, Kigali Leading TVET School
Renzaho Jean Damascène umukozi muri RTD ushinzwe kongerera ubushobozi urubyiruko no guteza imbere umurimo
Abanyeshuri barangije amasomo y’imyuga mu byiciro bitandukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *