Tekereza kubyara umwana agashirira amenyo, amenyo ye agacukuka, birahenda kwa muganga, ariko uburibwe ni ikibazo ku muntu wese, aho niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yahereye asaba ababyeyi kwita cyane ku isuku y’abana by’umwihariko iyo mu kanwa, hagamijwe kwirinda indwara zitandukanye.
Ndabyibuka umunsi mfatwa n’uburwayi bw’iryinyo, naraye ijoro ryose ntasinzira, yewe nta n’icyo gukora nari mfite . Nagerageje kugana ivuriro ryari rinyegereye , ariko na bo nta kindi bari gukora uretse kurikura kuko nabwiwe ko natinze kuza kuryivuza kare no kwita ku menyo yange .
Ariko kuva icyo gihe , naritwararitse ndetse nanafashe icyemezo cyo kujya ngana abanganga b’amenyo , nkajya kogesha nibura inshuro ebyiri ku mwaka kandi nkanasuzumwa uko mpagaze mu kanwa.
Erega ibyambayeho ubushakashatsi burabigaragaza , kuko ubwa 2021 bwerekana ko mu Rwanda abantu 57% bativuza uburwayi bw’amenyo naho 11% nibo bivuje indwara zo mu kanwa mu mezi 12 uhereye igihe ubushakashatsi bwakorewe.
92.8% mu bivuje byatewe no kubabara amenyo cyangwa ishinya , naho 1% niwe wisuzuzumishije bidatewe n’uburwayi ahubwo agamije kwirinda indwara zo mu kanwa.
Ubushakashatsi bwa RBC na bwo buvuga ko abana bamaze kugira isuku yo mu kanwa umuco, uburwayi bwo gucukuka bwagabanutse, buva kuri 45 % bugera kuri 16 %.
Abari bafite uburibwe , kubera isuku ihoraho bwavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku yo mu kanwa, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko leta y’u Rwanda ikora byinshi ariko ko bitagira icyo bimara hatari ubuzima bwiza.
Ati “ Kandi ubwo buzima bwiza buhera no ku isuku. Isuku rero ni umuco twakagombye kuba twese tugira.”
Irere Claudette, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kugaburira abana ku mashuri.
Yakomeje ati “ Iyi gahunda ituma abanyeshuri bakurikira amasomo , badataye umwanya wo kujya gushaka amafunguro ahandi.”
Yongeyeho ko ariyo mpamvu kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku yo mu kanwa, habayeho guhuza gufatira ifunguro ku ishuri n’isuku yo mu kanwa.
Ati “ Iyo tutabyitayeho, tukakugaburira gusa ugataha, nawe ntiwite ku isuku yo mu kanwa, buracya ukarwara. Icyo twifuzaga ari cyo kugira ngo uze ku ishuri, ukurikire, ntikigerweho kubera ko uri kubabara.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, ushinzwe ubuzima bwo mu kanwa , Irene Bagahirwa, nawe yavuze ko abana nibakurana umuco w’isuku , ari ku mubiri, ari no mu kanwa, bazagira ubuzima bwiza.
Ati “ Twifuza ko amashuri yose yakwimika uwo muco wo gufungura ariko bagakurikiza no kwita ku isuku yo mu kanwa.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda, Niyibizi Fabrice, nawe yavuze ko abantu baba bakwiye kwirinda aho kwivuza indwara z’akanwa.
Ati “Mu byo tujya duhura na byo mu bice bitandukanye by’igihugu, duhura n’ikibazo, abantu benshi baza kwivuza uburwayi bwarageze kure ku buryo usanga imwe mu buvuzi dutanga ari ugukura amenyo kandi mu by’ukuri twakabaye tuyabungabunga, tukanayasazana. “



UMUSEKE.RW
