Umuti wabonetse ku ibura ry’amagambo y’Ikinyarwanda

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera

Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’ikoranabuhanga, kikaba igitabo cy’amapaji 274 n’amagambo 1,700 gikubiyemo amagambo ya gihanga (amuga)  ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda yerekeye ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubuhanga buyishamikiyeho.

Ni Inkoranyamuga yamuritswe ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, ikaba yaranditswe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y’Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko abahanga mu ndimi n’ikoranabuhanga bari bamaze imyaka itatu mu  bushakashatsi bugamije gushaka no gucura amagambo akunda kugora abantu iyo baganira ku ikoranabuhanga.

Avuga ko kandi ubushakashatsi  ku isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda 2025, bwerekanye ko zimwe mu mpamvu zituma abanyarwanda badakoresha neza Ikinyarwanda bavanga indimi, ari uko babura amagambo yabugenewe  mu mwuga runaka.

Ati “ U Rwanda ni igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu iterambere no mu ikoranabuhanga, ariko ntitwavuga ikoranabuhanga  nyaryo, abanyarwanda batabasha kuryumva no kurikoresha mu rurimi rwabo kandi ibyo sibyo dushaka.”

Ambasaderi Masozera yavuze ko ubu bamaze gushyira hanze Inkoranyamuga zitandukanye zirimo amagambo (amuga) akoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, ubukungu n’imari, ibimera n’umuntu ko kandi bakomeje no mu bindi bice.

Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) wagize uruhare mu gucura amagambo yanditswe muri iyo nkoranyamuga, agaragagaza ko mu guhitamo amagambo (amuga) bashyize muri iyo nkoranyamuga bagendeye ku magambo yari asanzwe akoreshwa mu bikorwa bya buri munsi ariko harabuze ijambo ry’Ikinyarwanda ryo gukoresha.

Ati “ Icyari kigoranye ni uko hari amagambo yari yaramaze gucurwa mbere, kuyakoresha bikagorana kuko abantu batari barayisanzemo kuko akenshi  yakozwe n’ibigo by’ubucuruzi bikora isemurandimi ariko rimwe na rimwe ugasanga uburyo babikoze ntibabonye umwanya wo kujya kureba abantu ngo bababwire  ngo aya magambo niyo akwiriye gukoreshwa ugasanga kuyahuza n’amashyashya biragoye.”

Eraste Rurangwa, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), yavuze ko  iyi Nkoranyamuga ari uburyo bwiza bwo gufasha abagorwaga n’izindi ndimi kuko ubu babonye amagambo yo gukoresha mu Kinyarwanda.

Wanyura hano ugasura Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga yamuritswe : https://tinyurl.com/inkoranya

Eraste Rurangwa, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT),
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *