Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndihano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry.
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album nshya uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
‘Ndihano’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2026, ifite iminota ine n’amasegonda 30.
Iyi ndirimbo yamaze gushyirwa ku mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyumva mu buryo bw’amajwi (audio).
Iyi ije ikurikiye izindi zirimo iyitwa ‘Agakiza’, zose zikaba zigize iyo Album nshya y’uyu muramyi wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n’umuryango we.
Patient Bizimana avuga ko gukorana na Kimber Terry ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ahamya ko iyi ndirimbo ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi gusohoka.
Yongeraho ko ari indirimbo yuzuyemo amashimwe no kwaguka mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Aragira ati: “Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri mu zigize Album nshya ndi gutegura. Imyiteguro yayo igeze kure cyane.”
‘Ndihano’ igaragaramo amagambo yuje amarangamutima agaragaza inyota yo kwegera Imana no gushaka imbabazi zayo.
Hari aho aririmba agaragaza uko umutima wifuza guhura n’Imana, ayigereranya n’inyota y’amazi umuntu atashobora kwihanganira.
Kimber Terry yumvikanamo aririmba amagambo amwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibintu byongeye umwihariko kuri iyi ndirimbo ndetse binashimangira ubufatanye bwambukiranya imipaka muri Gospel.
Patient Bizimana avuga ko amashusho (video) y’iyi ndirimbo ateganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere, aho azashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.
Umva hano indirimbo Ndihano ya Patient Bizimana ft Kimber Terry
Indirimbo Agakiza ya Patient Bizimana
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
