Umugabo uregwa kwica umugore n’umwana yahawe igihano

Ngoma: Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Karamage Jean Claude icyaha cyo kwica umugore we n’umwana, rumukatira igifungo cya burundu.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ni nyuma y’uko mu ijoro rishyira tariki 12 Gashyantare 2026 uyu mugabo wo mu kagari ka Bujyujyu, umurenge wa Nyakariro, akarere ka Rwamagana yiyemereye ko yishe umugore we n’umwana.

Mu rubanza rwabereye mu ruhame, Karamage yari yemereye urukiko ko ari we wiyiciye umugore n’umwana. Yavuze ko yakubise isuka buri wese mu mutwe, ndetse anagira uruhare mu kwishyikiriza inzego z’umutekano.

Uyu mugabo yavuze ko impamvu yishe umugore we yaturutse ku mafaranga ibihumbi 500Frw yari yahaye umugore we ngo ayongere mu bucuruzi yakoraga.

Nyuma ngo yamwatsemo ibihumbi 100Frw, abonye atinze kuyakoresha icyo yayamuhereye, undi arayamwima. Kuva ubwo ngo mu rugo rwabo hatangiye kuzamo amakimbirane kugeza ubwo amwishe.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu bitewe n’uko yishe abantu babiri.

Uyu mugabo yafashe ijambo asaba urukiko kugabanyirizwa ibihano, ndetse no gusubikirwa igifungo.

Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rwanzuye ko uyu mugabo afungwa burundu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *