Abajyanama b’ubuzima bagiye kwinjizwa muri Muganga SACCO

Abajyanama b'ubuzima bo muri Bweyeye ubwo bashyikirizwaga 'Smartphones' na Minisitiri w'Ubuzima (Photo:Internet)

Abajyanama b’ubuzima bo mu gihugu hose bagiye gushyirwa muri koperative Muganga SACCO, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwizigamira no kubona inguzanyo zo kwiteza imbere.

Ni ibyagarutsweho ku wa 26 Werurwe 2026 mu Nteko Rusange isanzwe ya cumi y’abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO.

Koperative Muganga SACCO, imaze imyaka ine, yari ifite abanyamuryango 14.779 mu mpera za 2025, igamije kugera ku 98% by’abakora mu rwego rw’ubuzima mu 2028.

Muri iyi Nteko Rusange hagaragajwe ko yahinduriye ubuzima abayigannye, aho hatanzwe ubuhamya bw’uko bamwe bahawe inguzanyo zo kwiga, kubaka amacumbi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Icyizanye Concessa, umuganga mu Bitaro bya Muhororo, avuga ko yatse inguzanyo akayihabwa mu gihe gito kandi ku nyungu nto, bityo akabasha gukemura ibibazo yari afite, birimo no kwishyurira umwana ishuri.

Ati: “Natse inguzanyo muri SACCO yacu ubwo nari nkeneye kwishyurira umwana ishuri; bampaye miliyoni 4 Frw, ngenda nyishyura gahoro gahoro.”

Ngarambe Maxime, uhagarariye abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’igihugu, avuga ko kuba baratekerejweho ngo na bo bashyirwe muri Muganga SACCO ari amahirwe akomeye kuri bo.

Ati: “Ni iby’agaciro kandi bizadufasha natwe kwiteza imbere, kubona inguzanyo cyane ko iba iri ku rwunguko ruto; ku bw’ibyo rero turashima kuba badutekerejeho.”

Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Claudine Uwambayingabire, avuga ko nubwo abajyanama b’ubuzima batagira umushahara, amakoperative n’ibikorwa byabo bizabafasha kwizigamira no kubona inguzanyo muri SACCO.

Ati: “Twatangiye gutekereza uburyo twabona amafaranga ajyanye n’ibyo bakora, kuko Leta itanga inkunga nyinshi; abo bose bazafasha abajyanama b’ubuzima kandi twatangiye kubikoraho.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, avuga ko abajyanama b’ubuzima bagomba kongererwa ubushobozi kugira ngo babone amafaranga mu buryo buboroheye.

Ati: “Abajyanama b’ubuzima ni abafatanyabikorwa b’indashyikirwa mu rwego rw’ubuzima, ari nayo mpamvu Minisiteri ibareberera yahisemo ko bajya muri Muganga SACCO.”

Yibukije ko Muganga SACCO yashyiriweho intego zihariye, anizeza ko Minisiteri izakomeza kuyiba hafi no gukorana na yo mu kuyongerera ubushobozi kugira ngo izo ntego zigerweho.

Abajyanama b’ubuzima mu Rwanda basaga ibihumbi 58, bakaba basabwa kugana Muganga SACCO, imaze imyaka ine ikora, aho ifite ubwizigame bugera kuri miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye

Abanyamuryango bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Muganga SACCO, Dr. Philbert Muhire
Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Claudine Uwambayingabire
Iyi nteko rusange isanzwe ya 10 yasuzumye ibyagezweho mu mwaka wa 2025

 

UWIMANA Joselyne / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *