Bitewe n’imvune yagize, Rutahizamu, Nshuti Innocent wa ES Zarzis yo muri Tunisie n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, ari mu bakinnyi basezerewe mu mwiherero utegura imikino ya FIFA Series iza gutangira uyu munsi ku kipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Amakuru avuga ko aba bakinnyi baraye basezerewe, bamenyeshwa ko batari ku rutonde rw’abazakina iyi mikino n’ubwo basabwe kugumana na bagenzi babo mu mwiherero.
Abo bakinnyi barimo Nshuti Innocent, Ruboneka Bosco, Ndayishimiye Karl Matteo, Niyongira Patience na Niyo David.
Hari andi makuru yavugaga ko na Manzi Thierry atazakina iyi mikino kubera imvune yasanganywe, ariko bivugwa ko ameze neza ndetse yakoranye na bagenzi be imyitozo ya nyuma kandi neza.
U Rwanda ruratangira rukina na Grenada Sa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro mu gihe Kenya yo iraba yakinnye na Estonia Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Itsinda A ririmo Amavubi, riri gukinira kuri Stade Amahoro mu gihe itsinda B ririmo Tanzania, Aruba, Macau na Liechtenstein, riri gukinira kuri Kigali Pelé Stadium.


UMUSEKE.RW
