N’ubwo agifite amasezerano ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis ‘Mbaya’, yahisemo guhagarika akazi muri iyi kipe mu gihe ibiganiro byo kujya muri Rayon Sports biri kugana ku musozo.
Mu minsi ibiri ishize, imwe mu nkuru ikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga z’abakurikira iby’imikino, ni ivuga ko umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis, ari mu muryango winjira muri Rayon Sports.
N’ubwo hakomeje kuvugwa ibi, mu minsi ishize Murenzi Abdallah uyobora Murera, aherutse guhakana aya makuru, cyo kimwe n’uyu mutoza wavuze ko ikimuraje inshinga ari Kiyovu arimo ubu.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Mbaya atigeze akoresha imyitozo ya Kiyovu Sports yo ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.
Bivugwa ko yabwiye umwungiriza we ko ari buze mu myitozo atinze ariko imyitozo yarangiye atahageze.
Amakuru yandi yemeza ko Haringingo yasabye Kiyovu kuyishyura amezi abiri yari asigaje mu masezerano ye ariko bakamureka akajya muri Murera.
Bivugwa ko ibye na Rayon Sports bisa nk’ibyarangiye igisigaye ari ukumutangaza nk’umutoza wayo mukuru ndetse na Dusange Sacha nk’umwungiriza we wa mbere.
Mbere y’uko atandukana n’iyi kipe yo mu Nzove mu 2023, yari yayihesheje Igikombe cy’Amahoro.
Mu mwaka w’imikino 2021/22, Uyu Murundi yari yafashije Kiyovu Sports gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 65 inyuma ya APR FC yari ifite amanota 66.

UMUSEKE.RW

Muze kunyibutsa icyahamuvanye nuko yavuyeyo gusa nakwisabira Kioyvu Sport guca agasuzuguro.Imana izamutwereke nkuko yatweretse abandi🙏