Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byatangaje ko byishe Umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps) zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri, uwo zishinja kuyobora ibikorwa byose byatumye inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli ifungwa.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko ibitero byo mu kirere by’Ingabo za Israel byahitanye Alireza Tangsiri wari umaze imyaka umunani ayobora umutwe w’Ingabo za IRGC zirwanira mu mazi.
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, mu mashusho yatambutse ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, avuga ko Alireza Tangsiri yiciwe mu bitero byari byagabwe ku munsi wabanje.
Ati “Umugabo wari ushinzwe ibikorwa by’iterabwoba byo gushyira ibiturika no gufunga umuhora wa Hormuz agatuma ibikorwa by’ubwikorezi bitagenda neza yarashwe aricwa.”
Amerika na Israel bavuga ko ubu bashenye igisirikare cya Iran kirwanira mu mazi ku kigero cya 92%, ko kandi bazakomeza kugaba ibitero kugeza igihe ingabo za IRGC zirwanira mu mazi zivuye mu birindiro byazo.
Kuva mu ntangiriro za Werurwe 2026, Israel ifatanyije na Leta zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kurwana na Iran binyuze mu bitero byo mu kirere byifashishwamo misile, indege na drones.
Perezida Donald Trump avuga ko intambara yamaze kuyitsinda ko ndetse ubu Iran imwingingira ibiganiro byo guhagarika imirwano, ibyamaganiwe kure na Iran ivuga ko itajya mu biganiro kuko n’ubundi yarashwe ubwo yarimo iganira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
