Igice kimwe cy’imodoka yaguye muri Nyabarongo ni cyo cyabonetse

Igice cy'inyuma cy'imodoka nicyo babashije gukuramo

Igice cy’inyuma cy’imodoka  ya kampani y’Abashinwa iherutse kugwa muri Nyabarongo, ni cyo cyabashije kuboneka, umushoferi wari utwaye imodaka ntaraboneka.

Kuwa Gatatu tariki 25 Werurwe, 2026 mu masaha ya mugitondo nibwo imodoka ya kampani y’Abashinwa yaguye muri Nyabarongo.

Kuri uyu wa Kane Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, yagerageje gukora ubutabazi ibasha gukuramo igice kimwe cy’inyuma cy’iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko Polisi yakoze ibishoboka byose ngo barohore Mugwaneza Idrissa n’imodoka yari atwaye birananirana kubera ko aho yaguye ari ahantu harehare kandi harimo isayo ryinshi.

Ati: ”Ku mugoroba nibwo babashije kubona igice kimwe cy’inyuma cy’iyo modoka, ikindi birashoboka ko kiri mu isayo hasi kuko icyo babonye cyari hejuru.”

Gitifu Byicaza avuga ko Polisi  ifite ibikoresho n’ubushake bwo gukomeza gushakisha uwari utwaye imodoka kugeza ubwo azaboneka, ndetse n’igice cy’imbere cy’imodoka kikavanwa mu mazi.

Byicaza yavuze ko akazi katoroshye Polisi irimo gukora batigeze babona akanya ko kuruhuka, ijoro rikaba ari ryo ritumye bava muri ayo mazi.

Gitifu yabwiye UMUSEKE ko Inzego zose harimo iz’ibanze guhera ku Karere ka Muhanga n’Umurenge wa Nyarusange bafatanyije na Polisi ku rwego rw’Igihugu, Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara ndetse na DPC w’Akarere ka Muhanga.

Kuri Nyabarongo kandi hari umuryango wa Mugwaneza Idrissa waje uturutse i Rusizi, Gitifu akavuga ko Ubuyobozi bwabacumbikiye mu Mujyi wa Muhanga, bakagaruka mu gitondo kureba ko Polisi ibasha kumukuramo.

Amakuru avuga ko Mugwaneza Idrissa afite umugore n’abana batatu.

Kugeza nijoro basubitse bataragera ku gice cy’imbere cy’imodoka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *