Nyamagabe: Miliyari 90 Frw ziri kwifashishwa mu guha abaturage amazi meza

Abatuye muri Nyamagabe bari kugezwaho amazi meza

Akarere ka Nyamagabe karateganya ko kugera mu 2030 abaturage barenga ibihumbi 370 bagatuye bazaba bagejejweho amazi meza n’ibikoresho by’isuku n’isukura birimo ubwiherero bwa kijyambere, mu mushinga wa miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga mugari watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva 2025, mu gihe Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje ko 18.4% by’abatuye aka karere bakoresha amazi atizewe isoko yayo.

Ku wa 25 Werurwe 2025, aka Karere katashye umuyoboro w’amazi wa wa Kariba–Jenda–Masizi, ufite uburebure bwa kilometero 7.5, kuri ubu ugeza amazi ku baturage barenga 2,000 bo mu Murenge wa Musange.

Abaturage baganiriye na UMUSEKE bavuze ko mbere yo kugezweho uyu muyobora bagorwaga no kubona amazi meza kandi ari hafi, ku buryo bashoboraga no gukora urugendo rw’ibilometero bitanu bagiye kuyashaka.

Twagirumukiza Etienne utuye mu Kagari ka Jenda yagize ati “Mbere twahoraga turwaje impiswi, abana badatana no gukererwa ishuri kuko bagombaga kubyuka bajya kuvoma. Ubu amazi andi hafi kuko nyakura metero 10, kandi ijerekani imwe nyishyuye amafaranga umunani.”

Nirere Rachel utuye mu Kagari ka Masizi, we yavuze ko yari yaragowe kuko yagombaga kubyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo ajya kuvoma, abana gukaraba baratanye nabyo kubwo kubura amazi.

Uyu avuga ko yagize igihombo cyo gupfusha inkoko bitewe no kubura amazi yo kuziha.

Ati “Kuva aho uyu muyoboro wuzuriye, ndagenda nkahinga nizeye ko igihe ndibutabire ntari bubure icyo gukaraba cyangwa kuhira amatungo yanjye.”

Dusingizumuremyi Eugene, uyobora umushinga Water for People mu Rwanda, uri kugira uruhare mu iyubakwa ry’imiyoboro y’amazi itandukanye mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko intego bafite ari uko nta muturage uzasigara inyuma adafite amazi meza kandi hafi.

Ati ” Dufite intego ko buri muturage azagerwaho n’amazi meza kugira ngo bakomeze kwimakaza isuku no kwirinda indwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko muri aka Karere mu myaka ibiri bamaze gukora imiyobora y’amazi ya kilometero 266, bingana na 18.7% by’umushinga wose, ibyatumye abaturage barenga ibihumbi 88 bayagezwaho.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ugufata neza ibikorwaremezo by’amazi, yaba ari isoko bakayitaho, bakirinda kuharagira, bakirinda kuhamesera, yaba ari n’umuyoboro ntibawumene.”

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, (NST2), Guverinoma y’u Rwanda ivuga zimwe mu ntego yihaye ari ukongera ingano y’amazi meza, kuyegereza abaturarwanda no gukemura imbogamizi zituma batayabonera igihe.

Bikazagerwaho hasyhizwe imbaraga mu kongera, gusana no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi kugira ngo hanozwe serivisi zo gutanga amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri
Dusingizumuremyi Eugene, uyobora umushinga Water for People mu Rwanda
Abaturage batangiye kuvoma amazi, injerekani bayishyura amafaranga umunani

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *