Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yijeje Abanyarwanda ikipe itsinda ikazabaha ibyishimo uhereye mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, ni bwo hatangiye imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera mu Rwanda.
N’ubwo iyi mikino iri mu rwego rw’iya gicuti yatangiye ariki, Amavubi ategerejwe n’Abanyarwanda benshi, nta bwo yakinnye kuko itsinda arimo rizakinira kuri Stade Amahoro ejo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Stephen Constantine yavuze ko icyamuzanye mu Amavubi, yavuze ko ari uguha ibyishimo Abanyarwanda ahereye ku mikino yo mu rugo.
Ati “Nshaka gutsinda ubu kandi niyo ntego yacu ndetse no gutsindira mu rugo kuko turi mu nzu yacu dukwiye kugena ibiyiberamo.”
Uyu mutoza yasabye FIFA gukomeza kongera iminsi kuko umunani amakipe yahawe idahagije. Ibi yabivuze akurikije ko n’ubwo umukino wegereje ariko hari abakinnyi bagisanga abandi mu mwiherero.
Ubwo Stephen yabazwaga ku ko yabonye abakinnyi bashya bari mu mwiherero w’Amavubi, yasubije ko yabonye ari abakinnyi beza ndetse batanga icyizere.
Ibi uyu mutoza avuga, abihurizaho na Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad wavuze ko bagenzi be bashya ari beza ariko badakwiye gushyirwaho igitutu kuko iminsi bamaranye ari mike ku buryo wabona rw’umukinnyi.
Ati “Ni abakinnyi beza ariko urumva ni iminsi itatu yonyine ntabwo waca urubanza mu minsi itatu. Ni ukubaha igihe natwe tuzabafasha kwisanga mu ikipe neza gusa muri rusange ni abakinnyi beza.”
Stephen yanemeye ko yisanze yaguye mu ikosa ryo kwambura abakinnyi telefone bikangiza umwuka mwiza mu ikipe.
Ati “Iminsi ibiri ishize nakoze ikosa rikomeye nambura abakinnyi n’abatoza telefone bari gufata amafunguro. Nabyise ikosa kuko umwuka warahindutse kandi iyo bazifite baba bishimye, baseka. Umwuka mwiza uri mu bintu byiza bimfasha mu kazi kanjye.”
Yaba uyu mutoza ndetse na Kapiteni, bombi basabye Abanyarwanda kuzajya kubashyigikira ku mikino bazakina irimo uwa mbere uzaba ku wa Gatanu, saa 21:00, aho u Rwanda ruzakira Grenada.
Kureba uyu mukino ni 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.
Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.


UMUSEKE.RW
