Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi, Ingabire Paula, yasabye abashoramari batandukanye gushora imari muri aka karere, bakabyaza umusaruro amahirwe ahari.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ubwo muri aka karere habaga inama igamije gushishikariza abantu batandukanye gushora imari muri aka Karere.
Ni inama yiswe ‘Gicumbi Investment Forum’, yateguwe n’aka Karere gafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, kandi kakaba gafite umwihariko wo kuba gaturiye umupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimangiye ko aka karere gafite amahirwe menshi atarabyaza umusaruro uko bikwiriye.
Ati “Amahirwe Gicumbi ifite, bitewe naho gaherereye, ni akarere gahana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi, ni amahirwe tutapfusha ubusa kuko afasha akarere ka Gicumbi, kandi nk’igihugu mu kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko kuri ubu muri aka Karere, hubatswe imihanda itandukanye irimo n’igahuza n’utundi turere.
Yavuze ko kugeza ubu amashanyarazi amaze kugera ku baturage ku kigero cya 81%, kandi amazi meza na yo ubu ari ku kigero cya 93.0%.
Yongeyeho ko mu rwego rw’uburezi, hubatswe amashuri menshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike, buri Murenge ukaba ufite ishuri ry’imyuga.
Mu rwego rw’ubuzima, hari ibigo Nderabuzima 24 n’amavuriro y’ibanze 77. Minisitiri Ingabire yavuze ko ayo ari amahiwe ahari yahindura isura yh’Akarere.
Ati “ Ibi byose ntabwo ari imibare, ni ibimenyetso bifatika by’uko Gicumbi imaze gutera intambwe nziza mu iterambere kandi ifite umusingi ukomeye mu kwakira no gukoresha ishoramari.”
Akomeza agira ati “Gicumbi s’inkuru y’ahazaza , ni amahirwe ahari uyu munsi .Imyumvire yuko ibyo twagezeho bihagije ntabwo ariyo , ahubwo ni ukureba uko twabyongera kandi Gicumbi ni ahantu ibi bishoboka.”
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Michelle Umurungi, nawe yashimangiye ko abashoramari bakwiye kuza kureba amahirwe ahari.
Yongeyeho ko hakwiye gushyirwamo imbaraga mu kongera ibikorwaremezo bizagira uruhare mu gukurura ishoramari.
Ati “Nubwo tubona ko hari amahirwe y’uko ahari ariko hari imbaraga zikenewe z’ibikorwaremezo, kongera amashanyarazi n’ikoranabuhanga muri aka karere, ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo aya mahirwe abyazwe umusaruro ku buryo buhagije.
Yakomeje agira ati “ Turashishikariza abashoramari bose gushora imari i Gicumbi , nk’ahantu hatanga amahirwe menshi, hatanga ikizere cy’inyungu ku iterambere rirambye. Kubyaza umusaruro aya mahirwe, bizadufasha kugera ku ntego z’igihugu, cyane cyane izo kongera uruhare mu ishoramari bigenga nkuko biteganywa muri NST2.”
Akarere ka Gicumbi kavuga ko gafite ahantu hatandukanye hakwiye gukurura ishoramari .
Muri aho hari Umurindi w’Intwari, ku misezero y’Abami yatabarizwagamo ba Kigeri, ba Mutara na ba Mibamwe iri i Rutare , ishoramari ry’ubuhinzi bw’icyayi na Kawa , Igishanga cy’urugezi gifite umwihariko w’Imisambi .




UMUSEKE.RW
