Amahoteri agezweho, imihanda ya kaburimbo, Gicumbi irifuzwa mu isura nshya  

Akarere ka Gicumbi , ni kamwe mu turere turi kwaguka cyane ndetse kakaba ari kamwe mu dufite ahantu hatandukanye h’ubukerarugendo.

Mu misozi miremire itatswe n’ubwiza bw’icyayi, amaterasi ayikikje, ikirere cyuzuyemo amafu, ibiyaga bituma abantu bifuza kuza kuharuhukira, iyo n’iyo Gicumbi isigaye kuri ubu yifuzwa gusurwa na buri wese.

Ubukerarugendo buhanzwe amaso

Akarere ka Gicumbi gafite ikiyaga cya Muhazi kigahuza na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, kigira uruhare mu kongera ubukerarugendo mu gihugu ariko by’umwihariko kikanafasha kugaragaza ubwiza bwako.

Muri iki kiyaga usibye  abantu kuza kuharuhukira, hanakorerwa ubworozi bw’amafi buzwi nka Kareremba, bugira uruhare mu gutuma ingo nyinshi zirwanya  imirire mibi kandi n’abantu bakagira amafaranga.

Ngendahimana Emmanuel, akuriye abikorera mu Murenge wa Bukure, muri aka karere ari naho habarizwa ikiyaga cya Muhazi.

Asobanura ko muri aka karere harimo amahirwe menshi y’ishoramari bityo akwiye kubyaza umusaruro.

Akomoza ku musaruro w’iki kiyaga cya Muhazi ati “Iki kiyaga cya Muhazi umwihariko wacyo, kiri mu biyaga bya mbere mu Rwanda bigira amafi aryoshye. “

Akomeza ati “ Ibibanza byose biri hano biri mu bukerarugendo, ku buryo biri gukururura abantu  kuza kuhagura. Kuva Cyamutara kugera i Gasange, mu karere ka Gatsibo, hagenda hagurwa kuko ni hafi ya Kigali.”

Uyu avuga ko nubwo aka gace kari kurushaho gukurura abashoramari mu kubaka amahoteri ajyanye n’ubukeraruegendo , hakiri imbogamizi y’umuhanda.

Uwineza Josiane, nawe n’umuturage utuye muri uyu Murenge wa Bukure, akaba anaturiye ikiyaga cya Muhazi.

Uyu ashimangira ko kuba aturiye iki kiyaga ari amahirwe afite kandi yatangiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Njye nk’umuturage icyo maze kungukira ku bukerarugendo bw’aha,  bimpa korora amatungo nk’abagemurira ( abafite amahoteri) . Bakenera amagi, bakenera inkoko, baba bafite ababagana baza bashaka icyo kubakiriza. Tuhakura amafaranga , ubukene bugashira.”

Uyu mubyeyi avuga ko amaze kugira ibikorwa by’ubworozi bw’inka n’amatungo magufi akesha abaje gushora imari hafi y’ikiyaga cya Muhazi.

Ati “ Batarahaza ntabwo nari nzi korora ariko aho baziye, nahise menya korora kugira ngo nange mbashe kubagemurira, mbahe ibyo bakeneye. Ibyo nari ntunze byariyongereye. Hamwe n’umugabo wange hari indi nzu twubatse yaturutse mu mafaranga y’abo bashoramari kubera ibyo tubaha. Hari imirima twagiye tugura kandi twahakuye ubuzima bwiza kubera amafi yororerwamo.”

Akarere mu ngamba nshya zo guhindura isura ya  Gicumbi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko hari ibikorwa bitandukanye bigamije gutuma akarere kaba igicumbi cy’ubukerarugendo.

Meya Nzabonimpa avuga ko ku kiyaga cya Muhazi gisanzwe cyubatsweho n’amahoteri atandukanye arimo Kingfisher Resort, Muhazi Marina Beach n’andi ariko hifuzwa ko abashoramari baza bakongera ahari , hakarushaho kuba ubukerarugendo.

Ati “ Turifuza ko abashoramari baza bakahubaka amahoteri meza asanga ahari, mu gihe kirambye turateganya umuhanda wa kaburimbo uzaba Cyamutara na Gatsibo. Ni igice twifuza korohereza ababyifuza kuba bahashora imari cyane cyane mu bijyanye n’amahoteri .”

Yongeraho ko abashoramari bakwiye kuzabyaza umusaruro iki kiyaga hashyirwamo ubwato n’ibindi bituma abahagana bidagadura.

Meya avuga ko muri aka gace hari site y’imiturire  ya Nyagatoma izarushaho gutuma aka gace gakurura abashoramari.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giheruka gutangaza ko akarere kari ku mwanya wa munani mu kwesa imihigo yo mu mwaka wa 2024-2025 n’amanota 72.7%.

Muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) iteganyijwe kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2029, akarere ka Gicumbi gateganya ko umubare w’ibyumba byo kuraramo  n’amahoteri uziyongeraho 20% ku mwaka ariko bigizwemo uruhare n’abikorera.

Uwineza Josiane n’umuturage utuye muri uyu Murenge wa Bukure, akaba anaturiye ikiyaga cya Muhazi
Ngendahimana Emmanuel, akuriye abikorera mu Murenge wa Bukure, muri aka karere ari naho habarizwa ikiyaga cya Muhazi.
Muahazi yatangiye kubyazwa umusaruro ubu yororerwamo amafi ya kareremba 
Meya w’Akarere avuga ko abashoramari bakwiye kuza kubyaza umusaruro amahirwe ari muri aka karere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *