Menya impamvu Dorothée yagarutse gukina mu Rwanda

Mukeshimana Dorothée wagarutse muri Rayon Sports WFC nyuma yo gusesa amasezerano na Kayserispor WFC yo muri Turquie, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye agaruka mu Rwanda ari ubukonje yahuye nabwo.

Mu mezi umunani ashize, ni bwo Mukeshimana yari afashe indege yerekeje muri Turquie, gukina muri Kayserispor WFC ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Gusa nyuma y’icyo gihe, uyu mukinnyi yahisemo kugaruka mu Rwanda ndetse asubira muri Rayon Sports WFC yari yavuyemo ubwo yerekezaga ku Mugabane w’i Burayi.

Abajijwe impamvu yahisemo guhita agaruka gukina mu Rwanda, Dorothée yasubije ko ubwo yerekezaga i Burayi, yagowe n’ubukonje ndetse no gukina mu kipe y’abato kandi we akuze.

Yagize ati “Bwari ubuzima bucanganye kuri njyewe. No mu buzima busanzwe, sinkunda ahantu hakonje. Ariko nageze hariya kujya hanze birananira. Twakoraga nimugoroba, noneho urumva imbeho iba ihari. Imiterere yaho yarangoye.”

“Twarakinaga, nanjye nabaga ndi mu bantu bakina. Ariko ikipe yacu yari iri aho nyine ntabwo yari mu makipe ya mbere. Ariko ni ikipe itanga akazi n’ubwo umusaruro uba ari muke.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyamugoye, ari ukwisanga ari mu kipe y’abana kandi we yaramenyereye gukinana n’abakuru bangana.

Ati “Ikipe narindimo, irimo abana basa nk’aho bafite imyaka 15-18. Urumva njyewe nyigerayo, umukuru wari urimo yari afite imyaka 19. Byarangoye kuba mvuye ahantu nkinana n’abantu bakuru nkajya gukina n’abatoya. Byarangoye nabyo.”

Mukeshimana yakomeje avuga ko yasinye amasezerano y’amezi atatu muri Rayon Sports WFC ariko ashobora kongerwa kuko we ahafata nko mu rugo.

Yishimiye uburyo yasanze ibintu byarahindutse muri iyi kipe, kugeza ubwo agahimbazamusyi bahabwa gasigaye kagera ku bihumbi 100 Frw ku mukino umwe batsinze.

Mbere yo kujya muri Rayon Sports WFC, yari umukinnyi wa AS Kigali WFC yakiniye imyaka myinshi. Ni umukinnyi wa w’ikipe y’Igihugu [She-Amavubi].

Kwisanga mu kipe y’abana bato, byatumye Mukeshimana Dorothée agaruka gukina mu Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *