Uko Nsanzumuhire yitiranyije idini n’ubuhezanguni akisanga mu nkiko

Nsanzumuhire Jean Claude Shaffy, atuye mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu banyarwanda bisanze bigishwa  amatwara y’ubutagondwa no gushaka kwinjiza abantu mu mutwe wa ISIS (Islamic State), wicuza kuba yaravuzwe muri uwo mugambi.

Mu 2016, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 44, ibakurikiranyeho kuba mu itsinda ry’abasore n’inkumi bari mu mugambi wo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba itsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa y’idini ya Islam.

Amakuru avuga ko hari n’abafatiwe ku kibuga cy’indege aho bari batangiriye urugendo ruberekeza mu bihugu bya Syria na Iraq, ahavugwa umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Uko Nsanzumuhire yisanze mu nkiko…

Nsanzumuhire yaje kwisanga aregwa ibikorwa by’iterabwoba no kigirira nabi ubutegetsi buriho

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yakuriye mu muryango w’Abakirisitu . Yewe  yari yarahawe isakaramentu rya Batisimu kuko yaje kwitwa izina rya Jean Claude .

Nsanzumuhire nyuma yo gukura, yaje kwifatira icyemezo nyuma yo kwegerwa na bamwe mu nshuti ze za hafi, zimusaba ko yajya mu idini ya Islam ndetse abwirwa ko ari idini y’Amahoro  kandi ari iy’Ukuri.

Nyuma y’imyaka ine gusa abaye umuyoboke w’iri dini, yisanze avugwa muri ibi bikorwa by’ubuhezanguni.

Ubwo kuri uyu  wa 25 Werurwe 2026, Abayislam bo mu Rwanda bahuraga na Perezida Kagame, Nsanzumuhire yavuze hari abantu bamwe baba batifuriza ineza igihugu.

Ati “ Nubwo hari ibindi byiza ariko hari ibindi biza kugira ngo bidobye ubumwe bw’Abanyarwanda. Gahunda mwashyizemo ingufu mu myaka 31 kugeza ubu.”

Uyu avuga ko yaje guhura n’abantu bo hanze, baza kumwigisha imyumvire y’ubutagondwa nawe yisanga muri iyo nzira maze aza kugezwa mu nkiko .

Ati “ Mu mwaka wa 2016, imyaka irajya kuba icumi. Muri sosiyete y’abaslam hajemo icyo kibazo, nari maze imyaka micye mbaye umusilamu, icyo kintu cyangizeho ingaruka kugeza ubwo nisanze muri ba bantu 40 n’abandi bakurikiranywe mu nzego z’ubutabera. Ariko nkaba nshimira inzego z’ubutabera ko twamenye  neza ko ubutabera bw’igihugu cyacu bukora, kandi bukorera mu kuri , ndagirango mbabashimire nyakubahwa.”

Nsanzumuhire we n’abandi 25 muri abo 40 baje kugirwa abere.

Uyu avuga ko nyuma y’bihe bibi yanyuzemo , akangurira urubyiruko rw’abayislam kutagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.

Ati “Ndakangurira urubyiruko rw’Abayisilamu kutumva no kudaha agaciro, ubutumwa buturuka hanze, bubangisha ubuyobozi bw’igihugu , bubangisha ubuyobozi bubayobora mu idini, yaba muri sosiyete y’Abayisilamu ndetse n’izindi sosoiyete “

Akomeza ati “ Ubu maze imyaka itandatu ubu ndi kumwe n’Abanyarwanda nubaka igihugu cyacu.”

Aba bose baregwaga ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho cyangwa kugirira nabi Perezida wa Repubulika, gutera ubwoba ku nyungu z’idini n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwinjiracyaha.   Cyakora 25 muri bo baje kugirwa abere abandi nabo bakaba barakatiwe n’inkiko .

Abayislam bahuye n’Umukuru w’igihugu barasabana ndetse bamugezaho ibyifuzo bitandukanye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *