‘Drones’ 948 z’u Burusiya zamishe ibisasu muri Ukraine

U Burusiya bwamishe ibisasu kuri Ukraine

U Burusiya bwakoze igitero kinini cya mbere mu kirere kuva butangije intambara kuri Ukraine muri Nyakanga 2022.

Icyo gitero gikomeye cyabaye mu masaha 24, aho U Burusiya bwakoresheje indege zidafite abapilote (drones) 948 mu gutera ibisasu mu mijyi itari mike muri Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda ikirere cyemeza ko izo drones zarashe ku gihugu kuva saa tatu z’igitondo cyo ku wa kabiri ushize.

Icyo gisirikare cyemeje ko icyo gitero cyagabwe izuba riva, aho cyahitanye abantu batatu kandi gikomeretsa benshi.

U Burusiya bwari bwaraye bukoze ikindi gitero ku ntara 11 za Ukraine, bukoresheje amadrone 392 n’ibisasu bya misile 34, cyahitanye abantu batanu, nk’uko Kyiv ibivuga.

Mu ntara ya Lviv, iri mu Burengerazuba, ikigo cy’abihaye Imana bo mu muryango w’aba-Bernardine, kiri ku rutonde rw’umutungo w’isi wa UNESCO, cyasenywe n’icyo gitero.

Intara za Ivano-Frankivsk na Ternopil, nazo zagezweho n’icyo gitero kimwe n’umujyi wa Vinnytsia uri hagati mu gihugu.
Mu butumwa bwa videwo kuri X, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibi bitero byo ku rwego rwo hejuru byerekana neza ko U Burusiya nta mugambi bufite wo guhagarika intambara.
Igisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda ikirere kivuga ko cyashoboye gusenya n’amadrone hafi yose y’u Burusiya, ariko kikemera ko hari ibice byangijwe n’ibisasu mu gihugu hose.
Mu myaka irenga ine iyi ntambara imaze, bisa nk’aho nta gace na kamwe ka Ukraine kataragabwaho ibitero n’U Burusiya.
Perezida Zelensky mu butumwa bwo kuri uyu wa 25 Werurwe yashimiye ingabo za Ukraine ku kurinda igihugu, ubwigenge bwacyo, no kurengera abaturage.
Ati: “Abanya-Ukraine bashobora kwishimira by’ukuri Igisirikare cyabo mu bijyanye na serivisi z’Umutekano, cyagaragaje ubushobozi mu mirwano, gifite urukundo nyakuri rw’igihugu, kandi gikora neza.”
Yongeyeho ko bazirikana kandi baha icyubahiro buri musirikare n’abakozi bose ba Serivisi y’Umutekano batanze ubuzima bwabo barengera Ukraine.
Kugeza ubu, ibiganiro bisanzwe bihuzwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mugambi wo kugera ku mahoro binyuze mu bwumvikane, byarahagaze kuva Amerika na Israel zitangije intambara kuri Iran.
‘Drones’ zatwitse Ukraine zinahitana ubuzima bw’abantu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *